Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubuyobozi bukuru bwa APR FC bwimanukiye kubera ikibazo cya Adi Mohammed Erradi wigize akara kajya he

Ikipe ya APR FC yatumije inama y’igitaraganya iteganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ugushyingo 2022, yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Ni inama izitabirwa n’abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe na bamwe mu bakozi bayo mu nzego zitandukanye.

Amakuru avuga ko iyi nama izasesengurirwamo ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo bimaze iminsi muri APR FC.

Ibizagaragazwa muri iyi raporo ni byo bizaherwaho hafatwa imyanzuro ishobora gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.

Inama ikomeye nk’iyi yaherukaga kuba mu 2019, mu myanzuro yayifatiwemo icyo gihe harimo gusezerera abakinnyi 16 (barimo na Hakizimana Muhadjiri wahise abona ikipe hanze akagurishwa).

Aba baje gukurikirwa n’abatoza barimo Umunya-Serbia, Zlatko Krmpotić na Mulisa Jimmy nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 wari ushize nta gikombe na kimwe ikipe yegukanye.

Mu bindi bizigwaho harimo imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ikipe ya Gisirikare.

Mu bashyirwa mu majwi ko bashobora kwigwaho muri iyi nama harimo Umutoza Mohammed Adil; Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bugomba gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Related posts