Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza, Abanyarwanda benshi no hirya no hino ku isi hari abafite imyemerere yo kwizihizaho ivuka rya Yesu/Yezu mu by’iyobokamana, ni mu gihe ku wa mbere utaha tariki 01 Mutarama 2024 hazaba hatangiye umwaka mushya.
Usanga muri iyi minsi isoza n’itangira umwaka abantu benshi baba bari mu byishimo byo kuyizihiza, hakabonekamo n’abarenza urugero, basesagura, abasinda bikabije n’abahungabanya umutekano bakaba baboneramo icyuho.
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange yagiranye n’umunyamakuru wa Kglnews yavuze ko yifuriza Abanyarwanda bose umunsi mwiza wa Noheri n’umwaka mwiza kandi n’ituze rirambye mu miryango yabo cyane cyane Iterambere ry’imibereho myiza mu miryango.
Avuga ibi Mayor yagize ati “Muri rusange ni ukubifuriza Noheri nziza, ituze mu miryango, urubyiruko n’abaturage ni ukwishima ariko twishima mu rugero iminsi mikuru bakayizihiriza mu miryango batuje ntakwangiza ibibakikije cyangwa gusesagura”.
Mu bindi abaturage basabwa kwitaho cyane muri iyi minsi mikuru harimo gukaza amarondo, kunywa inzoga nke muri gahunda ikomeje ya “TunyweLess”;
Harimo kandi kwirinda guha abana ibisindisha kuko inzoga atari iz’abato.
Meya Ange Sebutege yasoje abifuriza kugira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.