Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruImikino

Ubutumwa bwa mbere bwa Nyirishema Richard waramukijwe Siporo agahita atangirana n’intsinzi y’u Rwanda muri Basketball

Nyirishema Richard uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamuha uwo mwanya, ahamya ko afite umuhate n’imbaraga kandi ko yiteguye gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa mu nshingano yahise atangira akurikirana umukino u Rwanda rwatsinzemo Liban muri Basketball.

Ni ibikubiye mu kiganiro Minisitiri Nyirishema yagirange n’Itangazamakuru akimara kurahira kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024.

Mu ijambo rye rya mbere, Minisitiri Nyirishema yabanje gushimira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha uwo mwanya, ahamya ko afite imbaraga zo kugira umusanzu atanga mu iterambere rya Siporo.

Ati “Ndumva nishimye ariko nanatewe ishema n’icyo cyizere umuntu aba yahawe na Nyakubahwa [Perezida Paul Kagame]! Umuntu aba afite ibitekerezo byinshi byo gukora ariko bigira aho bihera, iyo baguhaye umwanya rero ni yo ntambwe ya mbere, nyuma ugahabwa inama ukaganira n’abandi uko akazi kawe uzagakora. Ndumva mfite izo mbaraga no gutanga umusanzu wange”.

Ku bijyamye no kuba ari Minisitiri mushya, yabajijwe ikizamufasha gutuma agera ku musaruro wifuzwa muri Siporo, ashinga agati ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Ati “Nubwo nsanzwe muri Siporo ariko mu nshingano za Minisiteri ni ubwa mbere nkozemo. Icya mbere ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa, ukamenya icyo bifuza, ukamenya uko mukorana kugira ngo turebe uko twashobora kugira icyo tugeraho kuko intego ni imwe; ni iyo guteza imbere Siporo. Ni byiza gutega amatwi abafatanyabikorwa yaba za Federasiyo ndetse n’izindi Minisiteri zifite aho zihuriye na Siporo”.

Asabwe kugira icyo yavuga ku byifuzo by’abakunzi b’imikino bahora bafite inyota yo kubona amakipe y’Igihugu yitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, akitabira amarushanwa akomeye urugero nk’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu mu mupira w’amaguru, Minisitiri Nyirishema yavuze byose bizashoboka hashyirwaho intego n’uburyo bwo kuzigeraho.

Ati “Icya mbere ni ugushyiraho intego, ariko igikomeye cyane ni ukwibaza ngo izo ntego tuzazigeraho dute? Ni ho abantu bakunze guceceka. Dukwiye kwibaza uko twagera ku ntego zaba ari izo kwitwara neza, kuba aba mbere ku rwego rw’Isi, kwitabira Olympique,… Ubwo rero gushyiraho intego ni kimwe ariko tukibaza n’uko tuzazigeraho”.

Ku munsi wa mbere akimara kurahira, Minisitiri Nyirishema yahise akurikira umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzemo Liban amanota 80-62 mu mukino wa mbere mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore.

Mu mukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Argentine ku wa Gatatu, taliki 21 Kanama 2024 saa Mbiri muri BK Arena.

Nyirishema Richard yarahiriye izi nshingano yasimbuyeho Munyangaju Aurore Mimosa wari uzimaranye imyaka itanu, kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024 hamwe n’abandi baminisitiri 21, Abanyamaganga ba Leta 9 n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, Dr. Uwicyeza Doris Picard, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, i Kigali.

Minisitiri Nyirishema kimwe n’abandi, yarahiye kuri uyu wa Mbere!
Nyirishema Richard yitabiriye umukino u Rwanda rwatsinzemo Liban muri BK Arena!

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban!
U Rwanda rurakurikizaho Argentine!
Abafana bari baje gushyigikira u Rwanda babyinnye intsinzi!

Related posts