Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubushishozi buke bwa Adel Amroush bwagize ingaruka ku Amavubi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye na Nigeria mu mukino wari ukomeye, ariko urangira Nigeria itsinze ibitego 2-0. Ni umukino utoroheye Amavubi, aho bigaragara ko Nigeria yaje yiteguye bihagije, bituma ibasha kubona intsinzi byoroshye.

Ibitego bya Nigeria byatsinzwe na Victor Osimhen ku munota wa 11 no ku wa 48. Nubwo Amavubi yagerageje gushaka uko yakwishyura, ntibyashobotse, maze umukino urangira Nigeria igize amanota atatu.

Amakosa Yagaragaye ku Mutoza Adel Amroush

Umutoza mushya w’Amavubi, Adel Amroush, yakoze amakosa akomeye muri uyu mukino, bamwe bakemeza ko ari yo yatumye Nigeria ibona amanota atatu mu buryo bworoshye.

Gutoranya Abakinnyi Batari Bafite Imbaraga mu Kibuga Hagati
Uko Amavubi yakinaga, byagaragaye ko bagowe cyane mu kibuga hagati. Amroush yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Ntwari Fiacre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Djihad Bizimana, Hakim Sahabo, Mugisha Bonheur, Guellete, Jojea Maxime na Nshuti Innocent.

Gusa, imikinire yabo ntiyashoboye guhangana n’iy’abanya-Nigeria. By’umwihariko, imbaraga za Hakim Sahabo zari nke cyane, bikaba byaragaragaye ko atari amenyereye gukina hamwe na bagenzi be, kuko yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Iki cyatumye Nigeria irusha Amavubi mu kibuga hagati, cyane ko Mugisha Bonheur na Hakim Sahabo bagaragaje igihunga kinini, bigatuma batakaza imipira kenshi. Ibi byafashije Nigeria gukomeza kubona uburyo bwo gusatira, ari na ko ibona ibitego.

Kudakora Impinduka ku Gihe Gikwiriye
Umutoza Amroush ntiyamenye igihe gikwiye cyo gusimbuza. Urugero ni uko Samuel Guellete yasimbujwe hakiri kare, nyamara yari yabanje gukinishwa mu mwanya utamubereye. Mu mikino ishize, Guellete yakinaga nk’umukinnyi wa nimero 10, aho yagaragaje ubuhanga bwe, ariko kuri uyu mukino ntabwo yashoboye kugira icyo afasha.

Ikindi cyagaragaye ni uko umutoza yatinze gusimbuza Hakim Sahabo, nubwo ku munota wa 60 byari bigaragara ko nta kindi yari agishoboye gukora. Byageze hafi ku munota wa 75 ari bwo Amroush yamusimbuje, yinjiza Muhire Kevin.

Kwinjira kwa Muhire Kevin kwahise gutanga impinduka nziza mu kibuga hagati, kuko ari umukinnyi ushobora kwataka ndetse agafasha cyane mu gutanga imipira. Nyuma y’uku gusimbuza, u Rwanda rwatangiye kugaragaza uburyo bwiza bwo gushaka igitego, ndetse Muhire Kevin yateye ishoti rikomeye ryashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu wa Nigeria aritabara.

Amakosa Y’abakinnyi b’Amavubi

Uretse amakosa y’umutoza, hari n’amakosa y’abakinnyi yagize uruhare mu gutsindwa.

Kutita ku Bwugarizi: Igitego cya mbere cya Nigeria cyatewe n’uko ba myugariro b’Amavubi barangaye, bituma Victor Osimhen abona uburyo bwo gutsinda nta nkomyi.

Kudatanga imipira neza: Mugisha Bonheur yakoze amakosa menshi mu gutanga imipira, harimo no gutakaza umupira wateye Nigeria igihunga ku munota wa 37, n’ubwo Moses Simon yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Ntwari Fiacre araburizamo.

Guhuzagurika kwa Manzi Thierry: Igitego cya kabiri cya Nigeria cyatewe n’ikosa rya Manzi Thierry, aho yananiwe gukemura neza umupira, bituma Osimhen amusiga, agahita atsinda igitego cya kabiri.

Ese Umukino U Rwanda Ruzakina na Lesotho Uzagenda Gute?

Ku wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, Amavubi azakina umukino ukomeye na Lesotho, mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2026.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria, ariko na Lesotho yatsinzwe na Afurika y’Epfo ibitego 2-0. Bisobanuye ko Amavubi asabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo azamure amanota yayo.

Kugira ngo u Rwanda rugire amahirwe yo kwitwara neza, umutoza Amroush agomba:

Guhitamo abakinnyi bafite imbaraga mu kibuga hagati

Kwirinda igihunga mu bakinnyi bakina inyuma

Gusimbuza ku gihe gikwiriye

Kugeza ubu, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu mu itsinda C n’amanota arindwi, mu gihe Nigeria yaje ku mwanya wa kane n’amanota atandatu. Ibi bivuze ko gutsinda Lesotho ari ingenzi kugira ngo ikipe y’igihugu ikomeze guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2026.

Related posts