Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubushakatsi bwo mu rwego rw’ubuzima bwasabwe kongerwamo imbaraga

I Kigali hateraniye inama y’impuguke mu by’ubuzima izamara iminsi ibiri, aho hari kwibandwa ku ndwara zandura n’izitandura, ubuzima bwo mu mutwe, gukumira indwara z’ibyorezo, ubushakashatsi, gukumira indwara zishobora kwibasira ababyeyi n’abana n’ibindi.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke zo mu ngeri zitandukanye, impuguke  mu bakora mu birebana n’ubuzima, mu
bushakashatsi,  mu rwego rw’ubuzima, izi mpuguke zikaba zisaba ko hashyirwamo imbaraga nyinshi mu bushakashatsi  mu rwego  rw’ubuzima n’ingamba zihamye z’ishyirwa mu bikorwa  ryabwo  kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza. Si izi mpuguke ziri muri iyi nama gusa kuko harimo  n’abafatanyabikorwa bo muri uru rwego.

Ni  ibyagarutsweho ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, mu nama ya Gatatu yiga ku bijyanye n’ubushakashatsi ndetse na politiki zishyirwaho mu birebana n’ubuzima.

Dr. Olugbemiga Adelakin, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, UNFPA, avuga ko u Rwanda hari ibyo rwakoze neza gusa hakaba hakenewe ibindi byokongeramo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Ati ” Mu birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina haracyari imbogamizi hamwe n’inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bigomba kwitabwaho.”

Dr. Eric Remera, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu guhanga udushya na siyansi muri RBC, yavuze ko abashakashatsi bazagaragaza ibyo bakoze kugira ngo bibyazwe umusaruro

Ati ” Tukagaruka no ku mirire, iyo turebye mu Rwanda, 30% y’abana bafite imirire itameze neza ( kugwingira). Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abashakashatsi batandukanye berekane ibyo bakoze, berekane ibyo babonye ndetse habeho kubiganira, habe hafatwa n’ingamba.”

Dr. Brian Chirombo, Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (OMS) mu Rwanda, nawe yavuze  ko ari ngombwa gukusanyiriza hamwe amakuru yavuye mu bushakashatsi kugira ngo ahuzwe na politiki y’ubuzima maze abyazwe umusaruro.

Prof. Muvunyi Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, yavuze ko hakwiye kubaho gukorera hamwe nk’ikipe mu kuziba icyuho kiri hagati y’ubushakashatsi no kubushyira mu bikorwa, hafatwa ingamba mu kuzamura serivisi z’ubuzima.

Ati” Ntabwo intego y’ubushakashatsi yagerwaho hatabayeho gushyira hamwe, ducyeneye gusenyera umugozi umwe, tukazamura urwego rw’ubuvuzi rukigaragaramo ibibazo byinshi bityo bikaduha u Rwanda rutengamaye mu buvuzi.”

Yashimangiye ko uruhare rw’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima ruzafasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye(SDG-3) mu cyerekezo u Rwanda rwihaye muri 2050.

Abikorera n’ibigo byigenga basabwe gushora imari mu bushakashatsi, bagakorana n’Ibigo by’amashuri na za Kaminuza mu bikorwa by’ubushakatsi aho kubiharira Leta ibikora ku kigero cya 40% gusa.

Ubushakashatsi bwagaragaje  ko u Rwanda rwagabanyije imfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara, gusa ngo haracyari urugendo.

Related posts