Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ubushakashatsi bugaragaza ko urukundo nyakuri rutera indwara ikomeye kandi ishobora no ku kwica. Dore uko wabirwanye

Iyi ni nayo mpamvu abahanga bavuga ko kubana kw’abashakanye bakundana cyane ari intandaro y’ubuzima bwiza, kuko birinda na zimwe mu ndwara zirimo za diabete ndetse na zimwe mu zifata umutima.

Aha wakwibaza uti ese kuki urukundo rutuma abantu babyibuha?

Impamvu ya mbere ituma abakundana babyibuha n’uko buri wese aba atakiri umwe ahubwo baba babaye babiri, barafatanya muri byose ubuzima bukagenda neza, ikindi n’uko iyo umuntu wibana aba asa n’aho nta cyerekezo cy’ubuzima afite, ibyo bigatuma arya nabi ndetse ntagire ubuzima bwiza kuko ari wenyine, ariko iyo babaye babiri basangira byose bigatuma nta witekerezaho bityo ubuzima bukagenda neza ari nayo ntandaro y’umubyibuho.

Ni byiza rero kumenya neza ko kwiyongera kw’ibiro kw’abashakanye, icya mbere biterwa no guhindura imibereho, guhindura indyo waryaga uri wenyine n’uko wayiryaga wenyine, kubona ukwitaho akubaza niba wariye ,waryamye, mbese kubona ukuba hafi muri byose, icyo gihe nta stress uba ufite bikakuviramo kurya cyangwa se kunywa nta cyo wikanga bityo umubyibuho uko yongeraho.

Nubwo bimeze bityo ariko ntitwabura kuvuga ko umubyibuho ukabije atari mwiza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe icyo wakora kugirango wirinde umubyibuho ukabije mu gihe wibereye mu munyenga w’urukundo:

Kugirango mwembi mwirinde umubyibuho ukabije kubera urukundo murimo ni byiza:

* Gukora imyitozo ngororangingo muri kumwe

Guteka indyo yuzuye ndetse mukirinda kurya mu ma restaurents kenshi ari nako mwirinda ibiryo byiganjemo amavuta, ibikomoka ku matungo n’ibirimo isukari

* Kwirinda inzoga cyangwa ibindi byose birimo alccol

Mwiguma munzu gusa ahubwo munasohoke mutembere mwumve umuyaga wo hanze, byaba byiza mushatse aho musohokera, cyangwa mu kajya no gusura inshuti, abaturanyi n’abavandimwe.

* Turizera ko …

Nimukurikiza izi nama zose ntaho muzahurira n’umubyibuho ukabije ahubwo bizabafasha kunezererwa urukundo rwanyu bityo mube mu munyenga udashira.

Reka dusoze tuvuga tuti:

Amakuru ari kuri uru rubuga ntasimbura ayo umuntu ahabwa na Muganga igihe yagiye kwivuza,

Ntawe ugomba gushingira kuri aya makuru yonyine gusa, ngo yifatira ibyemezo ku buzima bwe,

Niyo mpamvu tubashishikariza kujya kuri Hospital ikwegereye.

Nimureke rero dufatane urunana duharanire kugira ubuzima bwiza!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, turahari kandi twiteguye kubaha ubufasha. Murakoze!

Related posts