Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ubukwe bwabo butegerejwe na benshi , The Ben na Uwicyeza Pamela barimo gucura iki?

Umuhanzi Mugisha Benjamin(The Ben) ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda no mu mahanga akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2008. Uyu muhanzi yabaye muri korari igihe kitari gito mbere y’uko agana inzira y’umuziki we kugiti ke. Ni umuhanzi wazamutse vuba kandi akunzwe ariko akaba ataragiye agaragara mu rukundo nk’abandi bahanzi. Ni umuhanzi udakunze kugaragaza imishinga cyangwa amabanga ye mu itangazamakuru. The Ben utarakunze kugaragara mu nkundo nyuma yaje gutahurwa ko yaba ari mu rukundo na Uwicyeza Pamela. Yabanje kubihisha ariko nyuma aza kubishimangira ubwo yambikaga Pamela imeta amusaba ko yazamubera umugore ibizwi nko gutera ivi.

Uwicyeza Pamela wamaye cyane muri Miss Rwanda 2019 yitabiriye irushanwa bikarangira abaye igisonga cya Miss watowe icyo gihe. irushanwa ryitabirwaga n’umukobwa wiyizeye ku buranga, ubwenge, n’umuco. Abasore benshi kuva icyo gihe amatsiko yabaye menshi yo kumenya niba Pamela yaba afite umukunzi ariko Pamela ntacyo yabitangazagaho. Uburanga bwe n’imiterere ye myiza y’umubiri we yahogoje benshi kuva icyo gihe.

Mu itangazamakuru, ikibazo cy’uko nta mukunzi afite nticyigeze gisiba kuri uyu mukobwa wari wujuje imyaka 19 y’amavuko. Uwicyeza utari ufite umukunzi, na we yagiye ahamya ko ari wenyine kuri iyo ngingo kugeza mu 2020 nyuma mu buryo butunguranye yaciye amarenga ko asigaye akundana na The Ben wari mu bahanzi bayoboye abandi mu gikundiro.

The Ben wari waririnze gushyira mu itangazamakuru ubuzima bw’urukundo rwe, ibya Uwicyeza byaje kumubana ibindi birangira akari ku mutima gasesekaye ku munwa. Kuva icyo gihe, intambwe ku yindi, ijambo ku rindi, urukundo rwa Uwicyeza na The Ben rwahise ruhuzwa n’itangazamakuru, ubuzima bwabo barwana no kubugira ibanga, ariko bushakishwa n’abahanga mu guhiga amakuru.

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe. Ni we wa mbere watumye itangazamakuru ritangira kubakeka amababa no guhamya neza ko bari murukundo. Ku wa 17 Ukwakira 2021, ubwo The Ben yacaga impaka akambika impeta uyu mukobwa, igikorwa cyabereye mu birwa bya Maldives. Nyuma yo kwambara impeta, nabwo impungenge ntizashize, amatsiko yari yose benshi bibaza igihe bazabonera The Ben na Uwicyeza basezerana kubana akaramata.

Ku wa 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, amagambo ashira ivuga ku batindaga ku rukundo rwabo. Kuri ubu amatsiko ni yose, benshi amaso yaheze mu kirere bategereje kubona ubukwe bwa The Ben na Pamela.

Ese Koko The Ben ntamafaranga ahagije afite niyompamvu akomeje gutinza ubukwe? The Ben bamwe bavuga ko agishaka amafaranga kugira ngo azakore ubukwe butunguranye. Abandi bavuga ko impamvu akomeje gutinda agira ngo azakore ubukwe buruta ubwo Ngabo Medal uzwi ku izina rya Meddy yakoze kuko aba baririmbyi bombi bameze nka APR na Rayon abafana babo babahanganisha. Abandi bakomeje kuvuga ko impamvu ari uko Uwicyeza Pamela atarabona ibyangombwa ngo asange The Ben muri Amerika. Benshi bakomeje gutegerezanya amatsiko ibi birori byitezweho kuzaba bihambaye cyane.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts