Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

“Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byarangiranye n’ubuyobozi bubi bwari bwarangije igihugu”! Nyakubahwa Paul Kagame

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi, agaruka ku buzima bwe muri aka karere katangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu, maze abizeza ko ibibazo birimo ubukene, ubujiji, n’indwara byarangiranye n’ubuyobozi bubi bwari bwarangije igihugu.

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, abaturage bo mu karere ka Gicumbi n’abaturuka mu tundi duhana imbibi na Gicumbi, bari babukereye baje gushyigikira Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, wari wakomereje ibikorwa bye muri aka karere.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Paul Kagame yikije ku gihango afitanye n’aka karere, maze ashimira abaturage ko ibyo basezeranye ubwo ahaheruka babigezeho byose, abizeza ko bazagera kuri byinshi hamwe na FPR Inkotanyi!

Ati “Aha rero muri Gicumbi twarahabaye, nubwo ndaherutse kubasura, ariko nagarutse nasanze ibyo twasezeranye ubwo mperuka aha mwarabyujuje, umujyi murawubaka. Batubwiye ko mworora, mohinga ndetse bya kijyambere, ariko reka mbabwire: ibyiza kurusha inshuro nyinshi ibyo tumaze kugeraho biri imbere. Ni ho tugana, ni ho tujya, turacyari kumwe amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki; biturutse mu mikorere, biturutse mu mbaraga, biturutse mu bwenge n’ubumenyi mwebwe mufite cyane cyane nk’abantu bakiri bato.”

Nyakubahwa Paul Kagame kandi yahamirije abaturage ba Gicumbi ko ibibazo birimo ubukene, ubujiji, indwara n’ibindi, byarangiranye n’ubuyobozi bubi bwari bwarangije igihugu.

Ati “Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byarangiranye n’ubuyobozi bubi bwari bwarangije igihugu. Bajyanye na byo, twe turi bashya ndababona abenshi hano muri bato. Ibyo dukwiye kwikorera bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga; bihera kuri buri wese, bihera ku mutekano, bihera ku miyoborere myiza, bihera ku kutagira usigara inyuma. Hanyuma natwe amajyambere abe nk’ay’abandi muzi, […] Bo se bayavanye hehe, Si ibikorwa byiza bakora.”

Uyu wari umunsi wa 12 w’ibikorwa bya Nyakubahwa Paul Kagame byo kwiyamamaza, aho byatangiye taliki 22 Kamena, Gicumbi ikaba yari akarere ka 15 agezemo nyuma y’uturere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Kayonza, Nyagatare, na Bugesera.

Biteganyijwe ko Nyakubahwa Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi muri rusange bazasoreza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu turere twa Gasabo na Kicukiro ku mataliki ya 12 na 13 Nyakanga uyu mwaka.

Perezida Kagame yijeje abaturage ba Gicumbi ko ubujiji, ubukene, n’indwara byarangiranye n’ubuyobozi bwari bwarangije igihugu!
Abanya-Gicumbi bari babukereye baje gushyigikira Nyakubahwa, Paul Kagame!
Nyakubahwa Kagame yari yakomeje ibikorwa bye ku munsi wa 12!

Related posts