Kuri uyu wa 26 Nzeri 2023 saa cyenda z’amanywa nibwo hari hateganijwe umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku rubanza rwa Kazungu ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku minsi 30 gusa urukiko rwaje gutinda gutangira igihe kingana hafi n’isaha. ariko nyuna umwanzuro w’urukiko wemeje ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Inkuru mu mashusho
Ubwo itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda n’irikorera hanze y’igihugu ryari ritegereje itangira ry’isomwa ry’urubanza, abagize umuryango w’umukobwa umwe wishwe na Kazungu baganirije itangazamakuru, Uwo mukobwa witwa Tuyizere Francoise wari uzwi ku mazina ya Fanny yari atuye ahitwa I Masaka acuruza ibinyobwa.
Umubyeyi wa Tuyizere Francoise avuga ko umwana we ajya kuburirwa irengero hari mu mezi ane ashize ubwo Kazungu yamutwaraga, ubwo murumuna we yari yagiye kumusura iryo joro ararayo rimwe. Nyuma uwo murumuna wa nyakwigendera yaje kubona Tuyizere atagarutse ahamagara Se amubwira ko yamubuze, nuko agira ati “hashize iminsi igeze ku cyumweru mbwira murumuna wa Tuyizere nti ‘jya kuri RIB ubabwire ko twabuze umuntu’ nuko agezeyo bamubwira ko yazajya ajya kwitaba rimwe mu cyumweru kugira ngo bazamuhe igisubizo niba yaba afunze cyangwa se afite ikindi kibazo.”
Uwo mubyeyi wa nyakwigendera kandi yakomeje avuga ko byafashe amezi ane ataraboneka, akaba yari yarabyaye kabiri ariko yaratandukanye n’umugabo.
Nyirarume wa nyakwigendera yatangaje ko mu makuru bahawe ari uko Kazungu yakundaga kujya kunywera I Masaka aho Tuyizere yakoreraga nuko agira ati “Tuyizere yari afite akantu kaga kantine kajya kumera nk’akabari, ubwo Kazungu nyuma yo kumwimenyereza cyane nibwo yaje kumuhamagara amubwira ngo agende amuhe utuntu two kurya, nuko Tuyizere abwira murumuna we ko adatinda aragenda, icyakora ntiyongera kugaruka kugeza amezi ane ashize.”
Uyu nyirarume kandi akomeza avuga ko icyo gihe baje guhabwa amakuru ko Kazungu ari we bajyanye, undi mugore ucuruza akabari wari ufite nimero za Kazungu arazibaha bamuhamagara bamubaza aho umukobwa wabo yamujyanye.
Aho mu magambo ye yagize ati “Bamaze kumpa nimero za Kazungu ndamuhamagara ndamubaza nti ‘Umukobwa wacu wajyanye wamushyize hehe?’ aramfata gusa ariko ntiyavuga ahubwo telefone ahita ayikupa ayikuraho.”
Yakomeje kandi avuga ko kuva icyo gihe batangiye kujya bibwira ko ubwo Tuyizere yacuruzaga akantu kaga kantine kameze nk’akabari, ashobora kuba yarafashwe agafungwa, icyakora bagiye kuri sitasiyo y’I Kabuga baramubura gusa anavuga ko nyuma undi muntu yaje kubaha igitekerezo cy’uko bamushakira I Mageragere.
Uyu kandi avuga ko bajya kumenya ko Tuyizere yapfuye, hari nyuma yo kumva amakuru y’uko hari umuntu witwa Kazungu wica abantu, murumuna wa Tuyizere ajya kuri RIB nk’uko bisanzwe kumenya amakuru aza kuhasanga Telefone ya Tuyizere irimo agakarita kariho amazina ya nyakwigendera. Icyakora ngo mbere Kazungu yari yarigeze gukanga uwo murumuna wa nyakwigendera ko nakomeza kuvuga azamwohereza aho mukuru we yagiye binyuze kuri terefone.
Umubyeyi wa nyakwigendera kandi yavuze ko ubwo Kazungu yafashwe byibura yabashije kubyumva, asaba ubutabera kumukanira urumukwiye urwo yishe abandi akumva uko rumera.
Abantu bo mu muryango wa nyakwigendera kandi badaciye ku ruhande bavuze ko kwirirwa polisi izana Kazungu ku rukiko ikongera ikamusubiza kumufunga bitari bikwiriye, bavuga ko ahubwo bakamuzanye kuka rubanda akicwa nk’uko yishe abandi.
Uwo Nyakwigendera Tuyizere Francoise akaba avuka mu karere ka Rulindo akaba yarapfuye afite imyaka 27 asize abana babiri, akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi bw’ibinyobwa ahitwa I Masaka.
Gusa abagize umuryango we bavuze ko batarahabwa umubiri we kubera ko bikiri mu masuzuma.