Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Ubuhamya bwa Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yavuze ko yabonye ikizere cyo kubaho ahuye n’Inkotanyi

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, ni umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda mu 1994, aho yiyunze ku Ngabo za RPA muri Gicurasi uwo mwaka.

Mu buhamya yatanze ku rugendo rutoroshye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikanahitana benshi bo mu muryango we, Sadate warokowe n’Inkotanyi ari kumwe na murumuna we mu Ruhango ku wa 28 Gicurasi, yavuze ko yahisemo kugumana na zo ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu mugabo yabwiye Inkotanyi ko ashaka kubana na zo, nyuma we n’abandi bajyanwa mu myitozo i Gako mu Bugesera.

Munyakazi yavuze ko Ingabo zabohoye igihugu zishimiraga kubona hari umuntu zarokoye kuko ari yo ntego ya mbere zari zifite, Yakomeje ati “Batuvanye i Kibingo batujyana mu Ruhango, tuhageze bati n’ubundi na hano nta mutekano, murakomeza mujye i Kinazi, njye mpita mbabwira nti ’ariko njye ntabwo ntandukana namwe. Ndagumana namwe, ndashaka kubana namwe’. Akenshi nta n’amahitamo babaga bafite, ubusabe bwacu bwabaga nk’itegeko kuri bo. Ni bwo batujyanye mu bindi bikorwa.”

Yavuze ko nubwo bamwe muri bo batajyaga ku rugamba ariko hari byinshi bafashaga bagenzi babo kuko bari bafite imirimo itandukanye muri icyo gihe, Ati “Igihe cyo kubohoza Butare, ubwo natwe twari dutangiye kubiyungaho nubwo tutajyaga ku rugamba. Igisekeje wenda kizwi n’abasirikare ni uko iyo umusirikare atagiye ku rugamba arababara. Habaga hari akandi kazi, mwashoboraga kumara iminsi itatu nta kuruhuka, ibiryo byari bikeya. Twaryaga impungure, bitabujije ko twabaga turinze ububiko bw’umuceri cyangwa isukari, bakakubwira ko ukuraho n’ikilo ahanwa bikomeye, icyo cyari ikinyabupfura abantu batozwaga.”“Iduka ryuzuyemo imyenda ariko ntabwo uri buze kujya kuyikuramo, ahubwo wowe urayirinda. Mu bo muri kurokora harimo imiryango y’abicaga cyangwa abicanyi mutanazi, ariko mufite intego yo kubarinda. Rwari urugamba navuga ko twari dufite ubushake ariko uburyo ari buke.”“Icya mbere, nta modoka zatwaraga abasirikare, mwagendaga n’amaguru, umunsi umwe cyangwa ibiri. Umwanzi yari afite ibikoresho, ubufasha, imbunda nini n’intoya, afite uburyo bwo kugenda ku buryo kugera ahantu byamworoheraga kurusha twe twagendaga n’amaguru. Iyo ugereranyije batayo z’Inkotanyi zari zihari, twari hagati ya 7000 n’ibihumbi 12.”( src: Umuryango)

Related posts