Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ubuhamya bwa bimwe mu byamamare nyarwanda ku marozi byahuye nayo mu ruganda rw’imyidagaduro.

 

 

Ubusanzwe uburozi busobanurwa nk’ibintu ushobora kurya cyangwa se kunywa bikaba byangira ingaruka ku buzima bwawe harimo no kwitaba Imana cyangwa bikaba ibintu ushobora kohererezwa by’imyuka mibi bikaba n’ubundi byakwangiza ubuzima bwawe. Uzasanga bamwe bemeza ko uburozi bubaho ndetse bunakora ubundi usange abandi batabyemera cyane cyane nk’abantu bizera Imana gusa muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho ubuhamya bwa bimwe mu byamamare byemeza ko bubaho ndetse byanababayeho.

Mani martin uzwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo urukumbuzi, Jelas ndetse akaba aherutse no gusohora album ye nshya ya 6 yise “normal day” nawe atangaza ko yahuye n’amarozi ubwo yari avuye ku rubyiniro agahabwa indabo n’umukobwa ndetse akanamukurikira amusaba kuza gufungura iyo mpano ageze iwe gusa uyu muhanzi byatumye agira amatsiko menshi ndetse niko guhita asangamo inzara zimeze nkiz’icyiyoni zakuwemo uwo munsi ndetse n’ijisho rimeze nk’iryihene ritose akaba ari ibintu byateye ubwoba bwinshi uyu muhanzi nyarwanda.

Umuraperi uzwi cyane mu Rwanda Amag The Black mu ndirimbo zakunzwe nk’uruhinja Nyabarongo ndetse n’izindi yatangaje mu minsi ishize yakorewe ubuhemu nabo yarafatanyije nabo gutegura igitaramo cyo kumurika album ye ya gatanu yise “ibishingwe” ndetse ko yahumanyijwe n’abantu bari hafi ye cyane akaba agira inama abantu yo kujya bagenda bikandagira ntibizere burumwe wese kabone niyo yaba ari umuntu wawe.

 

Undi muraperi uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda kandi Riderman uzwi mu ndirimbo nyinshi zirimo abanyabirori, Kadage, Horo ndetse n’izindi nawe atangaza ko yageragejweho amarozi inshuro zigera kuri ebyiri ati gusa aho byari bikomeye cyane ni muri 2014 aho yatashye yagera iwe akaruka amaraso ndetse mugukiruka bakaba barongeye kugerageza kumuroga bashaka kumuha ibirozi mucyo kunywa gusa Imana ikinga akaboko abimenya atarabinywa. Uyu muraperi kandi akomeza agira inama abakinjira mu muziki kujya bitondera abantu bagiye batandukanye ndetse bakajya bagira n’ubushishozi mu gihe baje mu ruganda rwa muzika.

Undi muhanzinzikazi kandi nawe wemeza ko yahuye n’amarozi ni Sani aho atangaza ko yarozwe akagera kure gusa k’ubwamahire Imana igakinga akaboko.

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco kandi uzwi nka Fatakumvuta nawe atangaza ko yarozwe gusa akaba yaragize Imana yo kurogerwa kumuntu wakundaga ibiganiro bye akaza kumwihamagarira akamuvura ndetse agakira.

Undi watangaje ko yarozwe nawe kandi ni Bishop Brigitte aho avuga ko yarozwe nawe azizwa kuba yari yimereye neza gusa akaba asaba abantu kujya bagira amabanga amwe n’amwe bibikira batabwira burumwe wese ubonetse.

 

Ngayo nguko rero nk’uko ibyamamare bitandukanye byagiye bibitangaza ubwo buri wese akwiye kujya yitondera abantu bagiye batandukanye kabone niyo baba ari abahafi ye kuko kuko kwizera umwana w’umuntu cyane nabyo atari byiza kuko harubwo usanga ariwe uguhemukiye.

 

Related posts