Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubucakara mu isura nshya , Iyicwa rubozo rigikorerwa Abanyafurika. Dore ibyabaye kuri uyu mukobwa..

Nyuma yuko hagarahaye amashuhso y’umukobwa ukomoka muri Kenya witwa Purity MWANZIA, Asaba abagiraneza bo hirya no hino ku isi by’umwihariko abi wabo muri Kenya kumushakira ubufasha bwatuma ava mu gihugu cya Saudi Arabia yajyanwemo gukora akazi ko murugo, nyuma akaza kwisanga mubikorwa by’ihohoterwa akorerwa nabo yasanze muricyo gihugu ngo bamuhe akazi.

Nkuko abitangaza ku mashusho yashyize kumbuga ze nkoranyambanga. avuga ko abayeho ubuzima bubi cyane aho akubitwa ndetse no kubona amafunguro bikaba ari ingume kuri we, ikiyongereyeho ngo nabashe no kubona umushahara w’akazi aba yakoze.

Ibikorwa nk’ibi bikunze gukorerwa abanyafurika by’umwihariko abajya gushakira akazi mubihugu byo muburasirazuba bwo hagati.

leta y’u Rwanda iri muzahagurikiye ikikibazo aho isaba Abaturarwanda gushishoza mugihe babwiwe ko hari umuntu wabashakiye akazi hanze, dore ko bishoboka kuganisha uwo muntu ujywanwe mu icuruzwa ry’abantu ( human trafficking) .

Aho mu Rwanda iki cyaha cya Human trafficking ugifatiwemo ahanishwa itegeko N°51/2018 ryo kuwa 13/2018, riteganya ko umuntu wese uzahamwa n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka itari munsi 10 ndetse itanarenze 15 , nihazabu ya miliyoni 10 gusa nayo itarenze miliyoni 15 mugihe icyaha cyakozwe kitambukiranya imipaka. naho mugihe cyambukiranya imipaka igihano kiriyongera kikagera kumyaka 20 itarenga 25 nihazabu ya miliyoni 20 gusa nanone zitarenga 25.

Inkuru yanditswe na AMANI JACKSON

Related posts