Ubu ngubu muri Shampiyona ntabwo duhagaze habi cyane, turimo kubaka Rayon Sports izatwara igikombe cya Shampiyona_ Perezida Abdallah

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangaje ko bagiye kubaka ikipe ihatanira ibikombe yaba mu bagabo ndetse no mu bagore.Hashize igihe gito, Murenzi Abdallah agizwe Perezida w’inzabacyuho wa Rayon Sports nyuma yaho RGB ikuyeho inzego zayoboraga iyi kipe kubera kutumvikana byagaragaye mu bihe bishize kugeza byinjiwemo n’inzego za Leta.

Uyu muyobozi kuva yatangira kuyobora Rayon Sports ntabwo umwuka mubi wavugwaga wongeye ndetse ubona ko mu ba Rayon Sports kwitana bamwana byahise biba nk’ibihagaze bitandukanye nuko byari bimeze ubwo yayoborwaga na Perezida Twagirayezu Thadee.

Murenzi Abdallah mu Kiganiro yagiranye KP Media, yatangaje ko bashaka kubaka Rayon Sports ihatanira ibikombe kuko nirwo rutirigongo rw’ibintu byose bishobora gukorwa muri Rayon Sports yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati ” Turashaka kubaka ikipe kuko nirwo rutirigongo rwa Rayon Sports, yaba iy’abahungu ndetse n’iy’abakobwa. Abahungu ubu turi ku mwanya wa Gatanu, iya mbere iraturusha amanota atandatu kandi dufite ikirarane. Dufite ikipe y’abakobwa. Ni iya Kabiri, iya mbere iraturisha amanota atatu, bivuze ko n’umwanya wa mbere twawujyayo.”

Perezida wa Rayon Sports yakomeje avuga ko ikipe y’abahungu, hari abakinnyi bari gushaka kongeramo kandi bakomeye ndetse n’umutoza bateganya gusinyisha bitarenze kuri uyu wa Gatanu. Uyu muyobozi avuga ko abakinnyi bazagurwa ari abanyamahanga batatu ndetse n’abanyarwanda babiri kandi bari ku rwego rwiza.Yagize ati ” Ku bahungu, kimwe mu bikombe bihatanirwa turagishaka byakunda tukabitwara byose kuko birashoboka. Igikombe cy’Amahoro ntikiratangira, icya Shampiyona ntabwo duhagaze nabi. Abakinnyi twifuza kongeramo badufasha gutwara igikombe cya Shampiyona.

Turifuza kongeramo umutoza duteganya gusinyisha bitarenze kuri uyu wa Gatanu ndetse n’umwungiriza wa kabiri. Turifuza kongeramo abanyamahanga batatu n’abanyarwanda babiri Kandi ibiganiro bigeze kure.”Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon iri mu biganiro n’umuzamu bashaka ko azaza akaba ari we wa mbere, umukinnyi ukina nka Myugariro wo hagati ndetse n’undi wo ku ruhande rw’ibumoso, umukinnyi ukina nka nimero 6 ndetse na rutahizamu ushobora guca ku ruhande.

Bivugwa ko umukinnyi ukina nka nimero 6, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwerekeje amaso mu Burundi ku mukinnyi witwa Faustin Kitoko Likau ukina muri Flambeau De Centre ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Wumvise ibyo Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah avuga, wumva ko kuri iyi nshuro itsinda riri mu bintu byo gushaka abakinnyi ridashaka gukora ikosa na rito nkuko byabaye mu bihe bigiye bitandukanye muri iyi kipe.