Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

U Rwanda rwemerewe kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi (world cup) ku abakanyujijeho (veterans) m’umwaka wa 2024 harimo Zinedine Zidane, Frank Lampard, Wayne Rooney, nabandi.

irushanwa ry’igikombe cy’isi (world cup) ku abakanyujijeho (veterans) m’umwaka wa 2024 harimo Zinedine Zidane , Photo Louis Figo

U Rwanda rwemerewe kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi (world cup) ku abakanyujijeho (veterans) m’umwaka wa 2024 harimo Zinedine Zidane, Frank Lampard, Wayne Rooney, nabandi.

Uhagarariye ishirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi yose ry’abakanyujijeho FIFVE (Federation Internationale de Football Veterans) Fred Siewe, nyuma yo gusura u Rwanda Kanama 2021 agahura n’uhagarariye siporo minisitiri Aurore Mimosa MUNYANGAJU ndetse n’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA barebeye hamwe ukuntu u Rwanda rwakwakira igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho (veterans)

Siewe yaganiriye na ambasaderi w’u Rwanda m’Ubudage umubwira ko u Rwanda arirwo rukwiriye kwakira iryo rushwanwa kubera kohererezwa kubijyanye n’ibyangombwa byo kwinjira no gusohoka mugihugu.

Ambasaderi ati: “nka ambasade y’u Rwanda m’Ubudage, imihanda irafunguye mu Rwanda. Dushaka guhindura Africa binyuze mu abakanyujijeho mu umupira w’amaguru, kubera ko ufite abakanyujijeho mu umupira w’amaguru uba ufita abashoramari, inararibonye n’abigisha b’umupira w’amaguru, twese turi muri uru rugendo.

Amakuru dukesha The New Times, Siewe yakome avuga ko irushanwa ry’umupira w’amaguru ku abakanyujijeho biri mu mushinga wa FIFVE wo kugera ku imigabane y’isi yose bakaba bifuza gutangirira kuri Africa.

Aya ni amahirwe ku abanyarwanda dore ko Urwanda rwo ruzaba rufite tickets yo guhita bakina batanyuze mu ijonjora.

Related posts