Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

U Rwanda rwatangaje ko ruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko itewe impungenge bikomeye no kuba iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurenga ku myanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi, ndetse inavuga ko hakajijwe ingamba zo kurinda umutekano nyuma y’uko ubutegetsi bwa Congo na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi basubiyemo kenshi ko bifuza gutera u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “u Rwanda rutewe impungenge bikomeye no kurenga ku myanzuro y’i Luanda n’i Nairobi bikorwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” Ndetse n’Ibihugu bimwe bijya gutera inkunga ya gisirikare iki Gihugu.

Izi nama zabereye i Luanda no muri Nairobi zahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu karere, zombi zemeje ko hagomba kubaho inzira z’ibiganiro, ndetse zisaba Guverinoma ya DRC kuganira n’imitwe yose yitwaje intwaro irimo n’uwa M23, ariko kugeza ubu ikaba yarabiteye utwatsi ahubwo igisirikare cy’iki Gihugu kikaba cyarakomeje inzira z’intambara.

Muri izi nama kandi, Ubutegetsi bwa DRC bwasabwe kenshi guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDRL, ahubwo abagize uyu mutwe basabwa gushyira hasi intwaro bagataha mu Rwanda.

Ibi ariko Guverinoma ya Congo yabirenzeho, igisirikare cy’iki Gihugu gikomeza gukorana n’uyu mutwe, ndetse bakaba bakomeje kugaba ibitero byivugana inzirakarengane z’Abanyekongo b’Abatutsi.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rikomeza rivuga ko ibi bitero bigamije kongera kwirukana abagize umutwe wa M23 ndetse n’Abanyekongo b’abasivile b’Abatutsi, mu Gihugu cyabo, bagakwira imishwaro bajya mu Bihugu by’ibituranyi.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko ibi bitero biri kugabwa muri Kivu ya Ruguru, bikorwa harimo “Imikoranire na FDLR, umutwe w’Abanyarwanda bamunzwe n’ingengabitekerezo y’amoko ifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

U Rwanda ruvuga ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwananiwe kubungabunga uburenganzira bw’Abanyekongo b’Abatutsi, bikaba byaratumye ababarirwa mu bihumbi bamaze imyaka myinshi ari impunzi mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse ko basa nk’abibagiranye.

Ibi kandi bigenga byiyongeraho imvugo zibiba urwango zirimo n’izavuzwe na Perezida Felix Tshisekedi, hakaba n’ubwicanyi bumaze kuba akarande.

U Rwanda rugakomeza rugira ruti “FDLR yamaze kwinjizwa byuzuye mu gisirikare cya DRC (FARDC) nk’uko byakomeje gusubirwamo n’inyandiko z’impuguke z’itsinda rya UN.”

Guverinoma ikomeza ivuga ko ibi byose bituma umutekano w’u Rwanda ujya mu kaga, bityo ko kuri rwo rubona “ikibazo cya M23 kigomba gukemurwa mu nzira za Politiki bikozwe n’ubutegetsi bwa Congo. Ntabwo bizemerwa ko ikibazo cyegekwa hanze ngo kigere ku Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Inzego z’ubuyobozi n’iza Politiki za Congo, zirimo na Perezida Felix Tshisekedi, basubiyemo kenshi ko bifuza gutera u Rwanda bagahindura Guverinoma yarwo hakoreshejwe imbaraga.

U Rwanda rwabifashe nk’ibikomeye, kandi rwagize icyo rukora. Muri byo harimo gushyiraho ingamba zo kurinda umutekano wo mu kirere n’ubusugire bw’u Rwanda, no kuburizamo icyahungabanya umutekano kinyuze mu kirere, nyuma y’uko habayeho igitero cya za drone z’inshinwa CH-4 cya DRC cyo muri 2023, ndetse no kuvogera ikirere cy’u Rwanda byakozwe n’indege z’intambara za Congo.”

Leta Zunze Ubumwe za America ziherutse gushyira hanze itangazo zisabamo u Rwanda ngo gukura abasirikare barwo muri Congo ngo na za Misile zihanura indege zifashishwa na M23.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko itangazo ryashyizwe hanze na USA ku ya 17 Gashyantare 2024 iki Gihugu kirengagije ibi byose byakozwe na Congo, ndetse kikaba cyivuguruza ku ngamba zatanzwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa America mu kwezi k’Ugushyingo 2023 ndetse ubwo uwo muyobozi yagendereraga u Rwanda, yagaragarijwe ukuri ko nta basirikare barwo bari muri Congo.

U Rwanda ruvuga ko rwifuza ibisobanuro bya Guverinoma ya USA, rwaboneye kandi kwibutsa iki Gihugu ko mu kwezi k’Ukuboza 2001 cyashyize umutwe wa ALIR waje kuvamo FDLR, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ariko ukakaba ukomeje gukorana n’ubutegetsi bwa DRC.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com

Related posts