Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

U Rwanda ntirwanyeganyeze ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagumye ku mwanya w’131 ku rutonde ngarukamwezi rutegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA rwasohotse kuri uyu wa 20 Kamena 2024.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane Ikipe y’Igihugu yungutse inota 1 n’ibice 71 bituma igira igira amanota 114 n’ibice 15.

Muri rusange, Ikipe y’Igihugu ya Argentina yakomeje kuba ku mwanya wa mbere mu gihe igihugu cyazamutse imyanya myinshi ari Liberia yazamutseho imyamya icumi [10].

Liberia ni yo yungutse amanota menshi angana na 34,47 iba iya 142 mu gihe Guinée Equatoriale yatakaje amanota 47,53, imanukaho imyanya 10 iba iya 89.

Uru rutonde kandi rugaragaza ko Ikipe y’Igihugu ya Maroc “Intare zo mu Misozi ya Atlas” ari iya mbere muri Afurika ikaba iya 12 ku Isi, aho ikurikiwe n’Ikipe y’Igihugu ya  Sénégal batazira “Intare za Teranga” iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Amavubi yayoboye Itsinda nyuma y’Umunsi wa Kane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi; ibintu yakoze bwa mbere mu mateka! Ibintu byari byitezweho ko byasunika u Rwanda ku rutonde rwa FIFA!

Related posts