Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

”U Rwanda ntiruduteye ubwoba, nimba ari intambara rushaka tuzayirwana” umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru Brigadier General Sylvain Ekenge

Kuva umutwe wa M23 wakigarurira umugi wa Bunagana kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru turimo, abategetsi ku ruhande rwa Leta ya Congo babyegetse ku Rwanda, bavuga ko igisirikare cy’u Rwanda RDF aricyo cyafashije M23 gufata Bunagana. Ubu amagambo akarishye niyo ari kumvikana avugwa na benshi mu bayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru Brigadier General Sylvain Ekenge we avuga ko u Rwanda nta bwoba rubateye nho nimba ari n’intambara biteguye kuyirwana.

Uyu munsi kuwa 3 nibwo abaturage ba Congo bigabije imihanda mu mugi wa Goma bamagana u Rwanda. Hagaragaye amashusho y’ikivunge cy’abaturage ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi Abakongomani bariye karungu bashaka kwinjira mu Rwanda, bakumiriwe na Polisi yabo ariko batera amabuye ku bapolisi b’u Rwanda bari barinze umupaka.

Uyu muvugizi w’igisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru Brigadier General Sylvain Ekenge, mu ijambo rye yagejeje ku bigaragambya, yongeye gushimangira ko igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya FARDC kiteguye kurengera ubusugire bw’imbibi z’iki gihugu. Yaboneyeho kandi yihaniza u Rwanda ashinja kuba inyuma y’ifatwa rya Bunagana.

Imbere y’imbaga y’abaturage bigaragambya, Brigadier General Sylvain Ekenge ati ” Tugiye gukora ibishoboka byose, twirukane abo banyabyaha, ibyo byihebe, ndetse n’ababashyigikiye tubirukane ku butaka bwacu. U Rwanda ntiruduteye ubwoba. Nta bwoba ruduteye. Nimba rushaka intambara tuzayirwana, nimba ruyishaka ruzayibona”.

Related posts