Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 nibwo hatowe Perezida mushya wa FERWAFA ,SHEMA NGOGA FABRICE , ahita atangaza ibyo agiye guhindura muri FERWAFA.
Uyu muyobozi ubwo yari amaze gutorwa yahise ashimira abanyamuryango bari muri iki gikorwa cy’ inteko rusange ,ndetse abizeza ko batazigera babatenguha. Ati” icyizere mwaduhaye ntabwo tuzagipfusha ubusa.”
Mu minsi yashize hagendaga humvikana amakuru ko Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bivugwa ko badakora neza bijyanye n’ ibyo byagenda bagonganaho yaba mu ikipe y’ igihugu ndetse n ‘ ibindi butandukanye. Uyu munsi Shema Fabrice yagarutse kuri bino bivugwa agira ati ” Ibivugwa baba bakabiriza ko imikoranire ya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo badakorana neza bigomba guhagarara.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko agiye guhesha ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ibikombe byinshi. Yagize ati ” U Rwanda ngiye kuruhesha ibikombe byinshi.”
Hashise igihe kirekire ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda itagera mu marushwana muzampahanga gusa Shema Fabrice yavuze ko bigiye gucika kuko ibicoko bigiye kwisukiranya
Shema Fabrice agiye kuyobora FERWAFA imyaka 4 .