Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

U Bubiligi busibije u Rwanda buti” twari turimo kubisuzuma”

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2025, nibwo Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Bubiligi ,Prevot Maxim, yasubije u Rwanda ku cyemezo rwafashe cyo guharika gahunda y’ ubutwererane rwari rufitanye n’ u Bubiligi, aho yavuze ko nabo bari barimo kubisuzuma.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X , aho yavuze ko bamenye icyemezo cy’ u Rwanda cyo guharika gahunda y’ ubufatanye hagati yarwo n’ u Bubiligi. Mu magambo ye yagize ati” Nyuma yo guhonyora ubusugire bw’ ubutaka bw’a DRC n’ amasezerano y’ umuryango w’ Abibumbye k’ u Rwanda, u Bubiligi bwagaragajeneza ko bushyigikiye inzira ihamye kuri Kigali kandi bwari mu nzira yo gusuzuma gahunda yabwo y’ Ibihugu byombi nk’ uko nari nabitangaje inshuro nyinshi”. Akomeza agira ati” Ibi byari kuzatuma hafatwa ingamba zirebana n’ ubufatanye bwacu u Rwanda rwafashe ubu. Turizera ko gahunda yo guhagarika ( Ubutwererane) izakorwa mu buryo bwa kinyamvuga bushoboka bwose kugira ngo tubungabunge ibyagezweho mu bufatanye bwacu kuva kera ku nyungu z’ abaturage b’ u Rwanda batagomba guhura n’ iri hagarikwa”.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Bubiligi akomeza avuga ko hamwe n’ abafatanyabikorwa babwo ,u Bubiligi buzakomeza gushyira ingufu mu bikorwa byo gushishikariza no gukangurira Amahanga gushakira igisubizo cy’ amahoro amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga. Ibi bije nyuma y’uko ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025, Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire n’ u Bubiligi mu bikorwa by’ iterambere ,nyuma yo gushinja iki gihugu gukomeza gufatanya na DRC icengezamatwara rigamije kurwangisha amahanga n’ abaterankunga barwo.

Related posts