Amakuru aturuka muri ACTUALITE.CD aravuga ko abarwanyi ba Twirwaneho, bifatanije na AFC / M23, ku wa Gatandatu, itariki ya 13 Ukuboza, binjiye muri Kipupu, umujyi munini w’Umurenge wa Itombwe (Gurupoma ya Bashimukindje 1), mu misozi ya Mwenga yo muri Kivu y’Amajyepfo, nta mirwano ibaye.Amakuru menshi yemeje ko hagaragaye imirongo y’inyeshyamba zinjira i Kipupu zituruka i Mikenge uwo munsi ku manywa.
Igikorwa cyo kwinjira muri uyu mudugudu kije nyuma yo kuhava kw’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa babo, Ingabo z’u Burundi, nyuma y’iminsi mike zitaye n’Umujyi wa Uvira wafashwe na AFC/M23 itarwanye.Amakuru aturuka mu bitaro bikuru bya Itombwe agera kuri ACTUALITE.CD agira ati: “Twatunguwe no kuza kw’izo nyeshyamba zitwaje intwaro zikomeye ahagana mu masaha ya saa sita hano i Kipupu. Twese twahungiye mu bihuru; kuri ubu umudugudu ni bo bawugenzura. Binjira nta cyangiritse kuko nta sasu na rimwe barashe.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kipupu ntayashoboye kuboneka umunsi wose ngo yemeze aya makuru.Kuva ku wa Gatanu, itariki 12 Ukuboza, bivugwa ko imidugudu myinshi yo mu misozi ya Mwenga yashizemo abaturage bayo nyuma yo kuhava kwa FARDC.
