Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Twinjirane mu myitozo ya mbere Amavubi yakoze yitegura Libye [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ‘Amavubi’ yakoze imyitozo ya mbere yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, izahuramo n’Amakipe y’Ibihugu bya Libye na Nigeria muri Nzeri 2024.

Ni imyitozo abakinnyi bitabiriye nyuma y’amasaha make bageze mu mwiherero kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 26 Kanama 2014, ari bwo abakinnyi ba mbere bari bahageze nk’uko iki gikorwa cyari giteganyijwe, dore ko hari hanatangiye ikiruhuko gito cy’amakipe y’ibihugu aho za shampiyona zabaye zihagaze.

Ku gicamunsi, abakinnyi abakinnyi bakina muri shampiyona y’imbere mu gihugu bakoze imyitozo ya mbere yabereye ku kibuga cy’imyitozo gishya cya Stade Amahoro dore ko ari yo izajya iberaho imikino ikomeye u Rwanda rwakiriye.

Uretse abo bakinnyi, rutahizamu wa AFC Leopards yo muri Kenya, Gitego Arthur ni we mukinnyi rukumbi mu bakina hanze wagaragaye muri iyi myitozo. Na we ntiyakoze imyitozo ikomeye kimwe n’abandi kuko yari anambaye inkweto zizwi nka ‘supurense’.

Muri rusange, imyitozo ya mbere yabaye iyo gukora ku mupira cyane abakinnyi bamenyerana, ibisaba imbaraga nyinshi “Physiques” biba bike, kimwe no kwibanda ku mayeri n’uburyo bw’imikinire.

Biteganyijwe ko na bagenzi babo 10 bakina hanze y’u Rwanda bagomba kuhagera mu bihe bitandukanye bakuzura 36 bari ku rutonde rw’agateganyo Umutoza Mukuru, Torsten Frank Spittler yahamagaye.

Uyu mwiherero watangiye Ejo taliki ya 26 Kanama 2024, uzaba ukubiyemo n’imyitozo izamara icyumweru kimwe mbere y’uko bakinira i Benghazi. Umukino uzabahuza na Libye ku wa 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri.

Umutoza, Frank Torsten Spittler aganiriza abakinnyi.

Mugisha Gilbert wa APR FC ku mupira!
Gitego Arthur ni we mu bakina hanze wahageze mbere!

Ndikumana Fabio wa Marines FC na Bugingo Hakim wa Rayon Sports!

Abanyezamu: Muhawenayo Gad wa Gorilla na Niyongira Patience wa Police FC!

Related posts