Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Twese tuba turi gushaka umwanya mu kibuga!”_ Niyigena Clément ntatewe ubwoba na myugariro mushya, Alliou Souané

Myugariro w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyigena Clément abona nta mukinnyi ugira umwanya uhoraho mu kibuga, ko kubona umwanya ubanza mu kibuga biva mu gukora cyane hanyuma umutoza akihitiramo.

Ni ibikubiye mu gisubizo uyu myugariro w’imyaka 23 y’amavuko yatanze ubwo yari abajijwe ku icyo amaza ya myugariro w’Umunya-Sénégal, Allioum Souané avuze kuri we na mugenzi we Nshimiyimana Yunusu basanzwe bakinana mu mutima w’ubwugarizi.

Mu gihe habura amasaha make ngo APR FC ikine na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C baherereyemo mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, mu kiganiro n’Itangazamakuru myugariro, Niyigena Clément yavuze ko kuza kwa Allioum Souané basangiye umwanya nta bwoba bimuteye nk’umuntu basangiye umwanya ahubwo ko bizongera umusaruro mwiza w’Ikipe.

Ati “Kuri ibyo ntabwo mvugaho byinshi, gusa icyo navuga ni uko abayobozi baba bari kugura abakinnyi kugira ngo bongeremo imbaraga. Rero iyo ubonye bazanye umuntu ku mwanya wawe, na we uba ugomba gushyiramo imbaraga kubera ko twese tuba turi gushaka umwanya mu kibuga. Ntabwo nabitindaho, icyo wenda baba bakoze baba bongereye ihiganwa hagati yacu kugira ngo haboneke abakina.”

Kuri ubu Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] iri kubarizwa i Dar Es Salaam muri Tanzania aho ikomeje imikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024, ndetse umukino wa mbere yatsinze Singida Black Stars igitego 1-0 cya rutahizamu, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga [7] 2024, APR FC irakina umukino wa kabiri na Al Merreikh FC Bentiu, mu gihe taliki 15 Nyakanga izakina na SC Villa y’i Buganda mu mukino wa nyuma mu yo mu matsinda.

Niyigena Clément yemeza ko kubona umwanya ubanza mu kibuga bisaba kuwukorera!

Related posts