Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

“Twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose” Ibyo wamenya ku ndirimbo ‘Ubuntu’ yasamiwe hejuru

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyonsenga Denis yashyize hanze indirimbo isingiza Imana ku bw’ubuntu bwayo bwatumye yemera kubabarira abicuzanya ukuri.

Umuhanzi Niyonsenga yabwiye KGLNEWS ko icyatumye yandika iyi ndirimbo ari uko hari benshi bafata ubuntu bw’Imana nk’urwitwazo rwo kwijandika mu bibi.

Ati “Hari inyigisho zigoreka ubuntu bw’Imana, bakabugaragaza nk’uruhushya rwo gukora ibyaha, ngo abantu bakore ibyaha ubuntu bwarabonetse, ngo nta cyo umuntu yakora ngo ajye mu ijuru ngo ubuntu bw’Imana bwaratanzwe, ngo nta muntu uzarimbuka. Oya! Ubuntu bw’Imana bwatuzanira agakiza gute, hanyuma bukanatubera impamvu yo gukora ibyaha?”

Akomeza asobanura icyo ubuntu ari cyo, agira ati “Ubuntu ni imbaraga zigera mu mutima w’umuntu zikamutera kuzinukwa ibyaha. Ni impano twahawe n’Imana ku bwo kwizera Yesu Kristo. Ntabwo ubuntu bwayo ari uburenganzira bwo gukora ibyaha; ni imbaraga zibatura abantu mu byaha.”

Amwe mu magambo akora ku mitima y’abizera ari muri iyi ndirimbo, arimo agira ati “Natwe yaratuzuye twembe abari bapfuye tuzize ibyaha n’ibicumuro byacu. Ibyo twagenderagamo kera dukurikiza imigenzo y’iyi Si, ntitwari abo kugirirwa imbabazi, twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. Ariko kuko Imana ari inyembabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo. Agakiza kacu karabonetse, turi abaragwa b’ubugingo.”

Nk’uko amagambo y’iyi ndirimbo akomeza abivuga, n’iyo abantu bakoze ibyaha, bagasaba imbabazi kandi bakihana by’ukuri, bababarirwa n’Uwiteka bitewe na bwa buntu bw’Imana, bityo bakabaturwa mu byaha burundu.

Uyu muhanzi wari usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya Pop kuva mu 2018, kuri ubu yatangiye gukora umuziki mu njyana zo muri Afurika, ari na yo njyana iyi ndirimbo irimo, kuko ari zo zikomeje gukundwa cyane muri ibi bihe, ndetse zigafasha umuhanzi gutambutsa neza ubutumwa bwe, nk’uko uyu muhanzi abivuga.

Niyonsenga yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira bumva ibihangano bye, abasezeranya kutazigera adohoka kubaha ibyiza, kuko akora umuziki ku bw’urukundo.

Ati “Icyo mbasaba ni ugukomeza kunshyigikira, bagakurikirana ibikorwa byanjye, bakamfasha kubisangiza abandi, no kudusengera kugira ngo Imana idukomeze muri uyu murimo.”

Yahishuye ko mu kwezi gutaha azashyira hanze indi ndirimbo, ndetse akaba anateganya gukora igitaramo muri uyu mwaka.

Indirimbo “Ubuntu” iri ku muyoboro wa YouTube w’uyu muhanzi, Denis Niyonsenga. Kuri uyu muyoboro kandi hariho n’izindi ndirimbo yagiye akora, zirimo Ibihamya, Ntakiranirwa, Ndahaguruka n’izindi.

 

Related posts