Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Tuzajya twireba hejuru ku rutonde twicinye icyara!”_ Frank Spittler ku Amavubi agiye kumara amezi 9 ayoboye

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Frank Torsten Spittler avuga ko bishimishije kubona ikipe y’u Rwanda igiye kumara amezi icyenda iyoboye urutonde mu itsinda rya gatatu ry’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Aya magambo yayagarutseho nyuma y’umukino u Rwanda rwari rumaze gutsindamo “Ingona” za Lesotho igitego 1-0 maze rukabohoza umwanya wa mbere rwari rwaratakarije kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny muri Côte D’Ivoire imbere y’Ibitarangwe bya Bénin taliki ya 6 Kamena.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyakurikiye umukino wa Lesotho, amaze kuvuga ko “gushyira umupira hasi no kwiga neza imikinire ya Lesotho biri mu byatanze intsinzi”, Umutoza Frank Spittler yabajijwe ku byiyumviro atewe no kumara amezi icyenda yose ayoboye urutonde, maze avuga ko bizaba ari ibintu biteye ishema n’ubwo bidahagije.

Ati “Haracyari urugendo rurerure, gusa birashimishije kuyobora urutonde kugera mu mwaka utaha,.. ureba ku rutonde ukicinya icyara. Gusa nk’uko nabivuze haracyari imikino myinshi yo gukina kandi n’ubundi kugera na n’ubu ntituri gukina neza nk’uko mbyifuza, rero ni ibihe byiza gusa na none si agatangaza.”

Uyu Mukambwe ukomoka mu Budage kandi yatangaje ko Amavubi kugira ngo agera kuri ibi yanyuze mu bihe bitoroshye, gusa bakomeza gukotana kugera bisubije umwanya wa mbere.

Ati “Twagize iminsi 10 y’uburibwe, hari ibitaragenze neza nk’uko twabyifuzaga mu rugendo ruva muri Côte D’Ivoire: nta kuryama, nta funguro rya kumanywa, gusa icy’ingenzi ni uko twabonye amanota atatu.”

Muri rusange, imbere ya Lesotho igitego cy’Umunyarwanda w’imyaka 25, Kwizera Jojea ku munota wa 45 w’umukino cyakoze ikinyuranyo atari kuri uyu mukino gusa, ahubwo no mu mezi icyenda yose ari imbere kuko imikino nk’iyi izongera gusubukurwa muri Werurwe umwaka utaha aho Amavubi azaba akicaye ku mwanya w’icyubahiro mu itsinda C.

U Rwanda rwicaye ku ntebe y’icyubahiro nyine mu itsinda rya gatatu n’amanota arindwi aho ruzigamye ibitego bibiri, ruranganya amanota na Afurika y’Epfo na Bénin zizigamye igitego kimwe, Lesotho yisanze ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria kuwa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Zimbabwe ibarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Frank Spittler uri gusoza amasezerano ye, abona u Rwanda rutari rwakina umupira neza nk’uko abyifuza!
Umutoza Frank Torsten Spittler yishimiye kuzamara amezi icyenda abona u Rwanda ruyoboye ririmo ibigugu nka Nigeria na Afurika y’Epfo

Related posts