Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Turitabaza inzego zibifite mu nshingano!”_ Perezida wa Mukura ntiyumva uko APR FC yakwibikaho Ishimwe Jean René ubafitiye amasezerano y’imyaka ibiri

Perezida wa Mukura Victory Sports et Loisirs, Nyirigira Yves avuga ko azashora APR FC mu rubanza niramuka ikinishije myugariro w’ibimoso, Ishimwe Jean René wasinyiye Mukura amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Nyakanga 2024.

Ni amagambo uyu perezida wa Mukura atangarije Radio Fine FM nyuma y’amasaha make uyu mukinnyi atumijwe mu myitozo ya APR FC i Shyorongi.

Perezida Nyirigira Yves yavuye iki kibazo imuzi, avuga icyo bemeranyijwe n’umukinnyi ndetse n’ikipe ya Intare yari afitiye amasezereno, asoza avuga icyo Mukura VSL izakora mu gihe APR FC yakoresha uyu mukinnyi.

Ati “Uko mwabibonye ni ko nange nabibonye, ariko Jean René adufitiye amasezerano y’imyaka ibiri tukaba twarabikoze ku bwumvikane kuko yari amaze iminsi akora imyitozo muri Mukura nyuma y’uko amaze gukora imyitozo muri Muhazi United. Twaramutumije muri Mukura tugira ibyo twemeranya, Jean René rero twe tumubara nk’umukinnyi wa Mukura kuko adufitiye amasezerano y’imyaka ibiri.”

Turabizi ko afitanye amasezerano na Intare, ntabwo ayafitanye na APR FC. Rero mu bwumvikane twagiranye na perezida wa Intare FC [Afande Katibito], twemeranyije ko twagura amasezerano ye. Uyu munsi ni bwo twari kubishyura tukishyura n’umukinnyi ibikubiye mu masezerano.”

Ubwumvikane twari twabukoranye telephone, turanaganira kuri WhatsApp, icyari gisigaye kwari ukwishyura bakaduha urupapura rumurekura “Release Letter”, umukinnyi akaba uwacu.”

Kugera ubu nta muntu wo muri APR FC cyangwa mu Intare FC wari wampamagara, nabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Icyo mpamya ni uko ari umukinnyi wa Mukura. Ndi Umuhondo n’Umukara [ Amabara ya Mukura] simpinduka. Ubwo ibikurikiraho turitabaza inzego zibifite mu nshingano.”

Muri rusange, umukinnyi Ishimwe Jean René yakiniraga Marines FC, ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi ariko afite afite amasezerano y’Intare FC. Amakuru avuga ko APR FC yasabwe n’umutoza ko yashakirwa numéro 3 kuko ahafite umukinnyi umwe ari Niyomugabo Claude wenyine. Nibwo yahise isaba Ishimwe Jean René ufite amasezerano y’Intare FC ikaba ikipe y’abato ba APR FC gusa basanga yamaze gusinyira Mukura Victory Sports et Loisirs.

Perezida Nyirigira avuga ko ku kibazo cya Jean René, Mukura izitabaza inzego zibishinzwe ziyirenganure!
Perezida Nyirigira atangaje ibi mu gihe Mukura yari imaze amasaha make itangaje Jean René nk’umukinnyi mushya!

Related posts