Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Tumaïne yanditse andi mateka akomeye

Chorale Tumaïne ibarizwa muri paroisse ya ADEPR Gisenyi yongeye gukora ku mitima y’abanyarwanda nyuma y’aho isohoye indirimbo yise, “Imitima Yacu”.

Kabahizi Olivier, umuyobozi wungirije (vice-president) wa Chorale Tumaïne ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Kglnews, yagarutse ku mateka ya chorale Tumaïne.

Yagize ati, “chorale Tumaïne ibarizwa muri Adepr Gisenyi, umudugudu wa Bethel, yatangiye ari ishuri ry’abana ryo ku cyumweru (Sunday school) riyoborwa na madamu Uwineza Jacqueline afatanyije na madam Uzamukunda

Sarah”.

Bwana Olivier yongeyeho ko muri 1997 aribwo abari bagize iyo Sunday school biswe izina rya Tumaïne, ari nabwo yahindutse Chorale y’urubyiruko. Icyo gihe, umudugudu wa Bethel wayoborwaga na mwalimu Nkwaya Deo.

Mu mwaka wakurikiyeho, Chorale Tumaïne yaracukijwe, ifite abaririmbyi 35. Ku nshuro ya mbere, nibwo chorale Tumaïne yahise yitorera komite bwa mbere kuva ibayeho.

Iyi chorale Tumaïne ikaba igeze ku baririmbyi 85 nk’uko vice-president wayo, Kabahizi Olivier yabitangaje.

Agaruka ku ndirimbo nshyashya baherutse gusohora yiswe ‘Imitima

Yacu’, Olivier yagize ati, “iyi ndirimbo ivuga ku byiringiro dufite bidutera gukomera mu rugendo turimo rugana mu ijuru no gukomeza abanyarwanda ko umwami Yesu azagaruka gutwara itorero rikabana nawe ubuziraherezo.”

Umuyobozi w’iyi chorale yongeye gusaba abakunzi b’ibihangano byabo gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bukagera kure no hirya y’amahanga.

Related posts