Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Tshisekedi aratabariza RDC: Ubutumwa bukomeye bwoherejwe i Bujumbura

Nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu mu rwego rwo gushaka abahuza mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23, Perezida Félix Tshisekedi yoherereje ubutumwa bukomeye mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ubu butumwa bwagejejwe i Bujumbura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi. Nubwo ibikubiye muri ubwo butumwa bitigeze bimenyekana ku mugaragaro, amafoto yashyizwe hanze yagaragaje Minisitiri Wagner ari kumwe na Perezida Ndayishimiye mu biro bye, bigaragaza ko hari ibiganiro bikomeye bagiranye.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye, cyane cyane mu bufatanye bwo guhangana n’umutwe wa M23, ariko ntibibujije Perezida Ndayishimiye kugaragaza amagambo asa n’agashinyaguro kuri RDC, ayishinja kudakemura neza ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Ibi bibaye nyuma y’inama yahuje umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), aho hemejwe ko kugira ngo umutekano ugaruke muri RDC, hakenewe ibiganiro byimbitse hagati y’impande zose birebwa n’iki kibazo.

Ese ubu butumwa bwa Tshisekedi bushobora guhindura imikemurire y’ikibazo cya M23? U Burundi bwaba bugiye kugira uruhare rukomeye mu biganiro? Ibi ni ibibazo benshi bakomeje kwibaza.

Related posts