Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Torsten Spittler utoza Amavubi yahishuye ko icyo Bénin yabatsindishije bari bakizi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Frank Torsten Spittler yavuze ko mbere yo gukina na Les Guépards ya Bénin bari bazi isoko y’ibitego byabo bagerageza kuyizibira icyakora ntibyabahira, ashinga agati ku mvune bagize no kuba umunsi utari uw’u Rwanda.

Ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye umukino Amavubi yanyagiwemo na “Les Guépards” ya Bénin ibitego 3-0 kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny mu murwa mukuru Abidjan wa Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatanu.

Mbere na mbere uyu mutoza w’imyaka 62 y’amavuko yabanje kuvuga kuri Manzi Thierry na Kwizera Jojea bahatirijwe gusohoka mu kibuga bavunitse, atanga ihumure agaragaza ko hari abandi bakinnyi babakorera mu ngata n’ubwo iby’imvune zabo bitarasobanuka neza.

Ati “Ntabwo nzi uburemere bw’imvune bagize gusa ibi ni ibintu bisanzwe mu Mupira w’Amaguru ndetse icyo kwishimira ni uko dufite abandi bakinnyi beza bashobora kwinjiramo, ndabizi ni na yo mpamvu bari kumwe natwe ngo bakore akazi kabo. Icyakora byabaye ibihe bikomeye ku bakinnyi bakinnye uyu munsi ndetse no ku bazinjiramo mu mukino utaha, rero ibi bihe tugomba guhangana na byo.”

Uyu mugabo uvuka mu mujyi wa Augsburg mu Budage yakomeje avuga ko umukino utagenze nk’uko babiteganyaga, ahishura ko mbere yo gukina na Bénin batazira Ibitarangwe “Les Guépards” bari bazi isoko y’ibitego byabo bagerageza kuyizibira icyakora ntibyabahira.

Ati “Ntekereza ko twari dufite ibitekerezo byiza nk’uburyo bwiza bwo kuzibira imipira miremire yakirwana n’uriya numéro 9 [Steve Mounié]. Nari nabwiye abasore bange kwirinda za koruneri, ariko mu bihe bitandukanye byatunaniye. Twari dukeneye n’amahirwe ariko ntiyadusekeye. Uyu musore yari ahagaze neza, gusa uretse no guhagarara neza asanzwe ari umukinnyi mwiza rimwe na rimwe bigorana guhagarika.”

“Twari tuzi aho kwitondera kuri bo ndetse tukamenya n’abakinnyi babo bateye ubwoba. Twageragezaga guhagarika imipira miremire n’iyo mu kirere yavaga mu mpande isanga numéro 9, ku bw’amahirwe make nyuma y’iminota itatu yonyine byari bimaze kuba 1-0.”

“Aha niho twibajije tuti ‘turashaka gutsindwa 1-0, cyangwa turashaka inota’? Rero twakomeje gushyiramo imbaraga; ibintu byatumye bo bigumira inyuma barazibira boroherezwa n’abakinnyi beza bari bafite ndetse n’igihagararo cyabo. Nk’uko nabivuze twagerageje gukora byose, mwabonye abakinnyi bacu bagerageza ariko twahuye n’abakinnyi beza cyane mu Ikipe ya Bénin ndetse uyu munsi ntiwari wacu.”

Nyuma yo gutsindwa na Bénin, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri n’umwenda w’ibitego bitatu, mu itsinda riyobowe na Nigeria n’amanota arindwi na Bénin ifite amanota atandatu mu gihe Libye iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro mu mukino wa Kane wo mu itsinda rya Kane ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi
Spittler avuga umunsi utari uw’u Rwanda

Related posts