Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Tombora y’amatsinda yo gushaka tike y’igikombe k’Isi 2026, u Rwanda rushobora kwisanga mu menyo y’intare

Uyu munsi Kuva saa 15:00′ z’i Abidjan muri Côte d’Ivoire (17:00′ z’i Kigali),haratangira Tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.

U Rwanda ruri mu gakangara ka 5, aho ruri kumwe n’ibihugu nka Niger, Comoros, Sudan, Ethiopia, Burundi, Eswatini, Botswana na Liberia. Ikipe ziri mu gakangara kamwe ntizitomborana.

Buri tsinda riraba rigizwe n’amakipe 6, izayobora itsinda izajya mu gikombe cy’Isi. Amakipe 4 yitwaye neza kurusha ayandi yabaye aya kabiri mu matsinda, azakina hagati yabyo haboneke ikipe imwe izakina kamarampaka n’iyo ku wundi mugabane.

Related posts