Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Tito Rutaremara yavuze byinshi kumanyanga n’ubusahuzi bwa Rusesabagina

 

Paul Rusesabagina wari warahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa igifungo cy’imyaka 25 ariko agahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’amashusho yashyize hanze ku wa 1 Nyakanga 2023, itariki y’isabukuru y’imyaka 61 u Rwanda rubonye ubwigenge.

Muri ayo mashusho, Rusesabagina yivuga imyato ko ari umuntu waharaniye “uburenganzira bw’ikiremwamuntu” ndetse by’umwihariko “bw’Abanyarwanda na demokarasi mu gihugu yavukiyemo [u Rwanda]”.Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, mu butumwa yanyujije kuri Twitter asubiza amagambo ya Rusesabagina, yagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi biranga uyu mugabo w’umuhanga mu kubeshya, umwirasi na rusahuriramunduru kabuhariwe.

Inkuru mu mashusho

 

Uburyo Rusesabagina ari rusahuriramunduru kabuhariwe, bihera ku buryo yagizwe umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akiha kwishyuza abari bayihungiyemo.Filime Hotel Rwanda yamukinweho mu 2004, yamugaragaje nk’intwari yarokoye Abatutsi basaga 1200 bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, mu gihe ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko iyi filime yuzuyemo amakabyankuru n’ububeshyi.

Rutaremara asobanura ko ubwo Rusesabagina yari mu nzira hamwe n’izindi nterahamwe za leta y’abatabazi bahunga baboneje iya Gitarama, yagiye gusaba ka Lisansi muri Mille Collines, asanga abayobozi ba mille Collines bamaze kugenda aboherereza ka telegram ababeshya ko yahungiye muri mille collines, abasaba ko bamureka akayibareberera.

Abayobozi ba Sabena yari ifite hotel, baramwandikiye bati “komeza uyireberere”, bamuha inshingano zikurikira; gukomeza kureka impunzi ziraho zigakoresha ibiri muri hotel ku buntu kandi ko bazajya bamwoherereza amafaranga yo guhahira izo mpunzi.

Rusesabagina yafashe ubutegetsi bwa Mille Collines atangiye kugurisha no kwaka amafaranga abarimo. Abafite kashi barazitanga, abandi bandika za sheki ajya kuzibikuza i Gitarama aho leta y’abatabazi yari yarahunganye na za banki.Abandi bandika imyenda bazishyura, nta kundi bari kubigenza kuko yababwiraga ko uwanze amusohora.

Hollywood itunganya amafilime muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yandikiye inkuru iyikoramo filimi ishaka Rusesabagina aho yitwariraga ka Tax ke i Brussels, bamwereka iyo filimi irebwa ku isi hose.Rusesebagina yiyumvisemo ko ari “hero” [intwari] ko yakijije abatutsi barenze 1000 bari muri Mille Collines, yiyumvamo ubutwari bukomeye kandi Ari ibihuha nanubu akaba akibigenderaho.

Rutaremara avuga ko ibyo ari byo byose Rusesabagina atari umuswa kuko aho aviriye muri gereza ntabwo akivuga ko ashaka kuba Perezida w’u Rwanda, nta nubwo akivuga ko afite ingabo zizatera u Rwanda ari ku mutima muhanano w’ibyo yanditse.

Ati “Ibi bihugu bya mpatsibihugu, imiryango itari iya leta (NGOs) yabo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabo ntigira isoni pee!!! Kuba bari bazi ko afite ingabo zateye u Rwanda zikica abanyarwanda zigasenya ibintu byabo, bakarenga bakarahira bavuga ko Rusesabagina ari umwere? Iyi si iremye nabi”.

Abatangabuhamya bemeza ko imodoka Rusesabagina yaguze ubwo yageraga mu Bubiligi yazikuye mu mafaranga yakuye mu mpunzi zari muri hotel n’amafaranga yakuye muri Hotel des Diplomates nyuma ya Jenoside. Rusesabagina ajya gufungwa, hari nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’u Rwanda zifatanyije n’iz’u Bubiligi na Amerika, ryerekanye ko yashinze umutwe wa MRCD/FLN ndetse nawe ubwe yageze imbere y’urukiko arabyemera.

Mbere y’uko yikura mu rubanza, yasabye imbabazi z’uko FLN yashinze akajya anaha amafaranga, yishe abantu mu Rwanda. Ati “Kuba FLN yaragiye ikica abaturage, njye ku giti cyanjye nabisabiye imbabazi.”
Rusesabagina kandi ni umuhanga wo kubeshya. Ni umuntu wabashije kubeshya isi ko ari we warokoye abatutsi barenga 1000 muri Mille Collines. Ubu arihanukira akarahira ko atigeze atera u Rwanda.

Nyamara hari amashusho yerekana ubwe ashimira abahungu be (ingabo za FLN) ko bafashe igice cy’u Rwanda. Ubu arakwiza isi yose ko muri gereza yakorewe iyicarubozo, nyamara ari muri gereza yahuye n’abo muri ambasade ya Amerika ni iy’Ababiligi, ababwira ko afashwe neza .

Agifatwa, yagaburirwaga amafunguro yahisemo, agatumizwa kuri hotel. Iryo funguro yarihabwaga riherekejwe n’ikirahure cya Wino ndetse mu cyumba cye habaga harimo akabati kahoraga iteka kuzuye imbuto kugira ngo atagira ikibazo na kimwe.

Abajyaga kumusura aho yari afungiye, yari afite ibyo abazimanira kandi ibyo ntabwo ariwe wabiguraga, ahubwo byari byarashyizwe mu cyumba cye kugira ngo abone ibyo yifuza byose.

Rusesabagina kandi ni umwirasi waminuje ngo we n’akandi gatsiko gato bazabohora isi yose.

Rutaremara ati “[Rusesabagina] yabonye yarambitswe umudali na Perezida wa Amerika, George W. Bush, yiyumvamo ko yabaye umwami wa Afurika yose. Mbese ubu arabavugira, arumva ashaka kubabohora, ni indi myirato myinshi”.

Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Related posts