Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Titi Brown akigera muri gereza yategetswe ikintu gikomeye, akaga yahuriye nako muri gereza karijije benshi

Umunyarwanda ati ” Bucya bucyana ayandi” uyumunsi bishobora kuba bitameze neza ariko ejo bigakunda.

Hashize iminsi mike umusore w’umubyinnyi wabigize umwuga Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown agizwe umwere n’urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge kubyaha yarakurikiranyweho.

Titi Brown yavuze ko ubwo yajyaga gufungirwa i Mageragere yarinze agera Kuri iyi gereza agira ngo ari kurota kuko atabyumvaga ko aribyo.

Titi Brown yatangaje ko yagerageje no kwinosha kumubiri kugirango arebeko adasinziriye.

Yakomeje avuga ko akigerayo abagororwa bahise bamwakira, ndetse mu buryo busa no kumunnyuzura bamusaba ko yababyinira indirimbo ya Bruce Melodie ikinyafu n’iya Chris Eazy amashu.

Uyu mubyinnyi yatangaje ko akigera muri gereza kwiyakira byamugoye kubera ko umutima we wabaga uri ku muryango we kuko ari we wawukoreraga, ukarya ari uko yakoze, anavuga ko ijoro ryambere yaraye adasinziriye kuko yaraye arira bugacya.

Yavuze ko ikintu cyamugoye cyane ari ibiryo byo muri gereza ari byo bigori (impungure) kuko igifu cye kirobanura, byanatumye anarwara cyane ariko akaba ashimira cyane abantu bamubaye hafi cyane bakajya bamwoherereze amafaranga yo kuba yabona ibindi byo kurya.

Agakomeza avuga ko yaje kwiyakira noneho atangira no kujya yigisha abana bafungiyeyo kubyina, akaba ari n’umushinga afite wo kuzajya afasha abana bavuye muri gereza kubigisha kubyina bakabona ikintu gituma bahuga, gusa n’ubwo yakoraga ibyo byose iyo hasohokaga indirimbo nshya n’ubundi yarariraga bikamutera agahinda kuko yahitaga yibuka ko yari kuba ari mu kazi.

Titi Browan yavuze ko imyaka 2 yamaze muri Gereza byanamufashije kwegerana n’Imana, icyamufashije ni umupasiteri witwa Morodekayo ubayo wamubwiye ko we atajya ahanura ariko iyo arose inzozi ziba zo, amubwira ko yarose aburana kandi akarekurwa akagirwa umwere, none ubu izari inzozi zikaba zarabaye impamo

Avuga ko yagize amahirwe yo kuganira na Bamporiki Edouard na we urimo kugororerwa i Mageragere ndetse ko ikintu yamwigishije cyamusigaye ku mutima ari uko yamwigishije indangagaciro z’umunyarwanda.

Ubwo yari atashye amaze kuba umwere, Bamporiki yaramubwiye ati “yarambwiye ngo ugiye kuba umuntu ukomeye”
Iryo jambo niryo ryampumurije nsohoka nkomeye.

Titi Brown yavuze ko akigera hanze ibintu byamucanze cyane kuko yasanze igihugu cyarahindutse ndetse cyarageze kwiterambere atacyekaga.

Titi Brown Kandi akaba yavuzeko afite gahunda yo gukora cyane ubuzima bwe bugasubira kumurongo kuko yasanze yarasigaye cyane.

 

Related posts