Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Thierry Froger arinubira imipangire y’imikino ya Mapinduzi Cup

 

Thierry Froger utoza APR FC arinubira uburyo imikino y’irushanwa rya Mapinduzi Cup iteguye aho avuga ko ihekeranye cyane ndetse ari imbogamizi ku bakinnyi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye itangazamakuru, mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yitegura guhura na JKU ejo kuwa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024.

Yagize ati” Nifuje kuvuga ibi kuva ngeze hano. Ntabwo nishimiye ukuntu imikino yegeranye bikabije muri iri rushanwa. Ariko ninjye bireba nk’umutoza ntabwo ari ikipe. Gusa nashakaga kuvuga ko ari bibi ku bakinnyi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nshaka kubahuka abantu, gusa kuri njye ni ikimwaro guha abakinnyi umunsi umwe gusa wo kuruhuka.”

APR FC iheruka gutsindwa na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere yari ikinnye muri iri rushanwa.

Ku munsi w’ejo tariki 3 Mutarama 2024 saa 15:15′ za Kigali, APR FC izaba yisobanura na JKU yo muri Zanzibar, aho iyi kipe yo izaba ikinira imbere y’abafana bayo.

Kuwa 5 Mutarama 2024 nibwo APR FC izasoza imikino yo mu itsinda iherereyemo, aho izahura na Simba SC yo muri Tanzaniya.

Muri iri rushanwa, APR FC iri mu itsinda rya Kabiri (B) hamwe na Simba SC, JKU na Singida Fountain.

Related posts