Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, yikomye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi awuhora ngo kuba waranze gushyira igitutu ku Rwanda.Kayikwamba mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru EUObserver, yashinje EU kugira indimi ebyiri biciye muri Politike yayo y’ibihano.Yagize ati: “Urebye uburyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wihutira gufata ibyemezo byo gushyiraho ibihano mu bindi bibazo bisa n’iki (icya RDC), amagambo yabasha gusobanura neza uko duhagaze muri iki gihe ni ‘urujijo n’akababaro’.”
Kayikwamba Wagner yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gushyira “ibihano bikarishye ku bayobozi bakuru b’u Rwanda”, avuga ko hari amakuru yizewe agaragaza imikoranire hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo z’u Rwanda, ndetse bikaba bishoboka ko Perezida Paul Kagame ubwe abifitemo uruhare.
Uyu mugore yunzemo ko ari ngombwa kumenya neza abungukira ku ntambara yo muri Kivu zombi na bo bakabiryozwa.Yagaragaje kandi ko n’ubwo hashize igihe gito Kinshasa isinyanye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda nta ntambwe ifatika iragaragara ku rubuga rw’imirwano, kuko amakimbirane akomeje kandi akaba akomeje kugira ingaruka zihangayikishije cyane ku baturage.