Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

The Rt Rev Nshimyimana Christophe yarobanuriwe kuba Umushumba wa 4 wa Diyoseze ya Butare mu itorero Angilikani ry’u Rwanda.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023 muri Kaminuza y’u Rwanda habereye ibirori bidasanzwe mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda aho bahabwaga Musenyeri Mushya Nshimyimana Christophe ugiye kuyobora iyi Diyoseze nyuma y’imyaka 2 n’igice idafite Umushumba iyoborwa na His Grace Archbishop The Most Rev Dr Laurent Mbanda, Umushumba mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda.

Bamwe mu bakirisito bo muri iyi Diocese bavuga ko bishimiye cyane kubona undi mushumba bakavuga ko ari ikintu kiza cyo kwishimira nk’abakilisito kandi ko bizabafasha kongera gutera imbere mu buryo bwo gusenga ndetse n’iterambere risanzwe nka Diyoseze.

Nzabandora Joseph Alain, Umukilisito wa Angilicani muri Diyoseze ya Butare avuga ko yishimiye cyane Umwepisikopi bahawe Kandi ko nk’uko babimusezeranije nk’abakilisito bazakorana nawe neza. Yavuze kandi ko hakurikijwe imigabo n’imigambi y’umushumba bakurikiye yatambukije bihura neza neza n’ibyo iyi Diyoseze ya Butare yifuza. Nzabandora Alain yagize ati “Twebwe icyo tumusaba ni ukutwumva akumva ibibazo byacu nk’abakilisito ndetse rwose agafasha abapasitori bacu akabahugura dufite abapasitori benshi batize amashuri ahagije, akadufasha kubaka insengero zijyanye n’igihe ndetse no kugeza ijambo ry’Imana ku mukilisito uwo ari we wese kugera kuri uriya wo hasi”. Ati ibyo byose uko ari bitatu nabikora bizagenda neza.

Nyiracumi Nice wo muri EAR Paruwasi Gikonko yagize ati “Turifuza ko Umushumba wacu amanuka akadufasha kubaka insengero zikajyana n’igihe ndetse akanadufasha mu kujya inama no kuzamura umurimo kuko hanze aha ibiciro bikomeje kuzamuka. Kutagira icyo winjiza mu mufuka ni ikibazo,ariko abakirisitu baganirijwe ku murimo byagira icyo byongera.”

Umushumba Mushya watowe The Rt Rev Nshimyimana Christophe avuga ko we atabifata nk’aho Diyoseze itarifite Umushumba kuko Arch Bishop The Most Rev Dr Laurent Mbanda yaramaze imyaka ibiri irenga areberera iyi Diocese avuga ko agiye kwita ku ngingo zirindwi z’ingenzi mu gihe cye nk’uko yabitangarije abitabiriye uyu muhango wose arizo, Ivugabutumwa no Gukuza abakilisito hegerezwa insengero nshya abakilisito bakubaka amakanisa mashya kandi y’insengero zijyanye n’igihe ndetse na cathedral Saint Paul irimo, ikindi ni UKwigisha no Kongerera ubushobozi abakozi b’Itorero harimo abapasitori ndetse n’abandi bakilisito bafite inyota y’ijambo ry’Imana, Ikindi ni Ukwita ku bana n’urubyiruko,Kwita ku buzima bw’umuryango, Gucunga Umutungo mu buryo buboneye kandi bunyuze mu mucyo, Iterambere no Kwigira ndetse no Kwita ku bidukikije.

The Most Arch Dr Laurent Mbanda umushumba mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda yavuze ko we icyo yabwira The Rt Rev Nshimyimana Christophe warobanuriwe kuyobora Diocese ya BUTARE ko ari Imana yamuhamagaye agende abere iyi Diyoseze umugisha nayo imubere umugisha

Musabyimana Jean Claude, Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu waje anahagarariye Minisiteri w’intebe mu Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri Nshimyimana mu mirimo mishya yinjiyemo, anamusaba kurushaho kwita ku bakristu n’Abanyarwanda bose bo muri Diyosezi ahawe kuyobora kugira ngo batere imbere.

Minisiteri yakomeje avuga ko abakilisito atari abo gusunikwa ahubwo ari ab’Imana, Icyakabiri yavuze ko hari ubufasha abakilisito bazamukeneraho ati “Reka mbishimangire nibyo natwe rero turahari, turakwizeza ubufatanye, tuzafatanya muri byose, tumaze igihe hari ubufatanye dutekereza kugirana n’amadini agiye atandukanye, aho Leta yifuza ko ahari Paruwase hahinduka isoko y’iterambere ry’abaturage bahatuye, ahari ikanisa inshingano zikaba izacu twese mu kuhateza imbere cyane ko abo bantu ni abantu b’Imana, abo turabashimira twembi, nkaba rero nk’umuntu ushinzwe inzego z’ibanze nkakwizeza ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo inzego zegereye abaturage ndetse zifatanye n’amakanisa n’amaparuwase agize Diyoseze ya Butare kugira ngo dufatanye guhinduka tuganisha heza abaturage batuye muri Diyoseze ya Butare”.

Abayobozi bahagarariye amadini atandukanye nabo biganjemo mu madini ya Gikirisito yifurije imirimo myiza Musenyeri Rt Rev Christophe Nshimyimana ndetse banamwizeza ubufatanye muri byose.

Diyoseze ya Butare yatangiye mu wa 1975 itangira iyoborwa na Musenyeri Rt Rev Ndandari Justin wasimbuwe na Musenyeri Rt Rev Venuste Mutiganda wayoboye iyi Diyoseze kuva muri 1995 kugeza 2007 agasimburwa na Rt Rev Nathan Kamusiime Gasatura waherukaga kuyobora iyi Diosece aho yayivuyemo mu wa 2021 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Kuri ubu ikaba yahawe Musenyeri Rt RV Christophe Nshimyimana nk’umushumba Mushya. Mu mibare iyi Diyoseze ifatwa nka Diyoseze nkuru muri Angilikani mu bukure ikaza ikurikira iya Kigali ikaba ifite abakristo barenga ibihumbi Ijana muri Rusange.

His Grace The Most Rev Dr Laurent Mbanda aha Icyemezo cy’ubwepisipoki The Rt Rev Christophe Nshimyimana nk’umushumba wa EAR Diyosezi ya Butare

 

Musabyimana Jean Claude, Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu yifurije ishya n’ihirwe Musenyeri Nshimyimana mu mirimo mishya yinjiyemo.

 

Nshimyimana Christophe Musenyeri mushya wa EAR Diyosezi ya Butare asuhuza abakirisitu bari bitabiriye uyu muhango
Abakirisitu bishimiye kwakira Musenyeri mushya

 

Related posts