Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

The Ben na Pamella nyuma yo gukora ubukwe bagiye mu kwezi kwa buki

The Ben na Pamella berekeje mu gihugu cya Misiri

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Mutarama 2023, The Ben na Pamella berekeje mu gihugu cya Misiri mu kwezi kwa buki.

The Ben na Pamella nyuma yo gukora ubukwe bakiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo, bahagurutse I Kigali kuri uyu wa 2 nyuma yo kuva mu birori byo kwishimira isabukuru y’amavuko ya The Ben. Bakaba berekeje mu gihugu cya Misiri aho bagiye mu kwezi kwa buki.

Biteganyijwe ko bagiye kumara igihe gito muri iki gihugu cya Misiri, nyuma bagahita bagaruka mu Rwanda mu mishinga igiye itandukanye ari nako Pamella akomeza gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri America.

Pamella namara kubona ibi byangombwa bimwemerera kujya gutura muri America, bazahita berekeza muri America aho bazaba bagiye gutura ariho The Ben yarasanzwe atuye.

Related posts