Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Taddeo Luanga niwe wagizwe kapiteni mushya wa APR FC

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda Taddeo Luanga niwe washyizweho kugirango ayobere bagenzi be muri APR FC.

Taddeo Luanga w’imyaka 29 niwe ugiye gufata inshingano nka kapiteni mushya wa APR FC, agiye gusimbura Imanishimwe Djabel wari kapiteni w’ikipe yingabo umwaka ushize w’imikino. Djabel nyuma yo kudakomezanya na APR FC kuri ubu yamaze kubona ikipe shya yo muri Libya.

Kuba Luanga yarabanye n’umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger mu ikipe ya As Arta Solar7, biri mu byatumye uyu mukinnyi ahabwa izi nshingano. Ikindi ni uko APR FC yasinyishije abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga akaba ari umwe mu bakuze urimo kandi akaba afite ubunararibonye Kuko yakiniye amakipe akomeye arimo na Simba.

Taddeo Luanga ni umukinyi ukina hagati mu kibuga asatira, akaba akinira ikipe y’igihugu ya Uganda kuva 2015. Yaciye mu makipe azwi muri aka karere arimo Simba, Vipers SC na SC VILLA.

.

Related posts