Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Super cup, Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzasifurwa n’Abasifuzi bakomeye hano mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Kanama 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje Abasifuzi bazasifura umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium hagati ya APR FC na Rayon Sports Kuri super cup.

Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel niwe uzayobora uyu mukino nk’umusifuzi mukuru, Samuel Yongeye guhabwa uyu mukino nyuma y’imyaka 3 n’amezi 8 yari ishize adasifurira APR FC na Rayon Sports. Uwikunda yaherukaga gusifurira aya makipe yombi 2019 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-0 mu gikombe cy’Intwali.

Abasifuzi bazafatanya harimo Mutuyimana Dieudonné we akaba yari amaze imyaka 4 n’amezi 4 adasifura umukino wa APR FC. umusifuzi wa gatatu ni Ishimwe Didier naho umusifuzi wa 4 ni Rulisa Patience Fidèle.

Umukino wa super cup uzaba tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pele stadium, umwaka ushize iki gikombe cyatwawe na As Kigali itsinze APR FC kuri penaliti.

Related posts