Ssebwato wateje ururondogoro yaba ari hehe? Ese Koko yaburiwe irengero?

Umunyezamu w’Umugande ufatira ikipe ya Mukura VS, Nicholas Ssebwato yateje ururondogoro nyuma yo kubura mu myitozo y’iyi kipe, amakuru akaba amwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo iyi nkuru yasakaye, ni nyuma yo kutagaragara mu myitozo ya Mukura VS, bigendanye n’uko abantu bamaze iminsi bavuga ko APR FC ifite ikibazo mu izamu batangira kubihuza.

Amakuru agera kuri Kglnews yamenye ni uko uyu munyezamu yibereye iwabo muri Uganda.

Amakuru ahari ni uko Mukura VS ifite icyizere ko uyu munyezamu azaba yagarutse mu Rwanda ku Cyumweru agakomeza akazi.Gusa igiteye urujijo ni uburyo yifashe akagenda kandi imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 irimbanyije, amakuru akavuga ko nta we yamenyesheje.

Ahantu na Mukura VS biyitereye ubwoba ni uko nubwo bamaze kumvikana na we ariko bataramuha ibyo bamugomba (miliyoni 30 Frw) yemeye kugira ngo yongere amasezerano y’imyaka 2, amakuru anavuga ko atarasinya.

Nicholas Ssebwato ni kenshi yagiye agarukwaho cyane ko ashobora kwerekeza muri APR FC, gusa iyo ugerageje gutera icyumvirizo usanga iyi kipe ifite abanyezamu 3 Ishimwe Pierre, Hakizimana Adolphe na Ruhamyankiko Yvan yifuza kuba yakongeramo undi kugira ngo yinjire mu marushanwa Nyafurika ihagaze neza, gusa ntabwo umwanzuro urafatwa kuko hari abatarabyumva.

Mu mwaka w’imikino uheruka, Ssebwato yamaze imikino 13 atinjizwa igitego mu mikino 25, mu gihe yatanze imipira ibiri ivamo ibitego.Nicholas Ssebwato yageze muri Mukura VS muri 2021 ayisinyira imyaka 2, ayasoje yongera andi mazezerano y’imyaka 2 na yo akaba yari ayasoje.