Songella uzwi mu bakobwa bafite ubwiza n’ubuhanga butangaje yinjiye mu bucuruzi n’amabanki n’ibigo by’imari

 

Uwonkunda Solange wamamaye nka Songella uri mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza buhebuje ari mu byishimo byinshi nyuma yo gutangira ubucuruzi bwo gukorana n’amabanki atandukanye akorera hano mu Rwanda.

Zimwe muri banki agiye kujya akorana nazo harimo Banki ya Kigali (BK), Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR), Equity Bank n’ibindi bigo by’imari bitandukanye birimo Rwanda Development Board (RDB), MTN binyuze mu buryoi bwo mkubitsa, kubikuza no koherezanya amafaranga buzwi nka Moibile money tutibagiwe na serivise z’Irembo.

N’ubwo bigoye kuba waba ukoresha imbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa YouTube ngo ube utazi uyu mukobwa ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake, ni ngombwa ko mumenya ko yaguye imbago no mu bindi bikorwa by’iterambere bityo mwakenera seriuvise Atanga mukamugana.

Uretse iyi mpano yo gukora cyane mu buryo bwose yagabiwe na Rugira, ugabira amagana, atagabanyije, Songella kandi ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akaba ari umwe mu bahanga udushya bifashishije izi mbuga zikunzwe n’abatari bake, kandi ibyo avuze n’ibyo akoze bigasakara hose, ari na ko abenshi, cyane cyane urubyiruko, babyigana.

Muri uyu mujyo akunzwemo, uzwi cyane nka ‘Content Creation’ mu ruzungu, we azwi cyane mu bizwi nka vlog, aho akora inkuru kandi akiyerekana akoresheje uburyo bw’amashusho agenda, aho kuba amafoto gusa.

Akenshi nuganira na buri wese mu bamaze guca akenge, azakubwira ko ubwiza bw’umuntu bubonwa n’ubureba kandi ko abantu bareba ndetse bagakunda bitandukanye. Gusa wihaye ikizamini gito, ukereka abantu amafoto y’uyu mwali, nta kabuza ko abavuga ko atari mwiza bihebuje ari hafi ya ntabo.