Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

SOBANUKIRWA: Umumaro utangaje w’amakara ku buzima bwacu utari uzi. Kwivura uburozi n’ibindi.

Ese wari uziko amakara burya ari ingenzi cyane ku buzima bwacu? Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo amakara akora mu mubiri wacu ndetse n’uko twayakoresha.

Amakara ni umuti uhendukiye bose kandi nta ngaruka uzanira umubiri.


Bisaba kuyasya neza, kugira ngo abikwe nta mwanda na muke uyarimo. Banza uyacanire mu kintu gikozwe mu ibumba, iminota 20-30, maze ubone kuyasya uyakuremo ifu, uyibike mu kintu kidatobaguye kandi gipfundikiye.

Imikoreshereze yayo :

Kuyanywa :

Amakara nta burozi afite muri yo, ibyo bigatuma wayakoresha nta cyo wikanga. Ni ukugendera ku nama zikurikira :

Kuvanga witonze ikiyiko kinini kimwe cyangwa bibiri by’ifu y’amakara n’amazi mu kirahuri. Ni byiza kubifata hagati y’amagaburo abiri, ni ukuvuga nka nyuma y’amasaha 3 umaze kurya.

Ariko niba ibiribwa ari byo bigutera ibyo bibazo, ushobora kuyanywa mu gihe cyo kurya.

Kuyakoresha inyuma ku mubiri :

Ushobora kuyavanga n’amazi make ukayahomera ahantu. Wabigenza ute ? Uvanga amakara n’amazi make kugeza ubwo ubona ibintu bimeze nk’umutsima,
ushobora kongeramo ifu y’ibigori kugira ngo bitumagara vuba. Ni ukuvanga ikiyiko 1 kugeza kuri 3 by’ifu y’amakara mu itasi y’amazi ashyushye ukongeramo ibindi 2 by’ifu y’ibigori n’ibindi 3 by’ifu ya lin. Hanyuma ukabihomera ku gitambaro maze akandi gace kacyo ukagahina ukakorosaho n’uko ukabishyira aharwaye. Wabitwikiriza ikintu gikoze muri plastiki kugira ngo bidakamuka bikūmagara vuba.

Witonde ariko, si byiza guhomera amakara ku ruhu ari nta cyo ubanje kuyasasira mu gihe urwaye igisebe kikiri gishyashya kuko ashobora gutera ku ruhu inkovu z’ibizinga bidasibangana.

Dore ikindi gihe ukwiye gukoresha amakara:

Igihe warozwe cyangwa wanyoye imiti myinshi, cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge :

Amakara ni wo muti uruta iyindi yose wakoresha mu gihe wamize ubumara cyangwa uburozi bwangiza umubiri cyangwa mu gihe wanyoye indi imiti ukarenza urugero fatizo ngenderwaho.

Nanone wayakoresha mu kurutsa uwanduye. Ariko kandi ni ukwitonda, kuko ntugomba kurutsa uwandujwe na peteroli n’ibiyikomokaho nka kérosène na lisansi, cyangwa isabune n’indi miti yose ikoreshwa mu kumesa imyambaro, ndetse n’uwanyoye za aside, byarushaho kumubera bibi. Mu kuburizamo za aside ukoresha bicarbonate de soude, naho ku miti ikoreshwa mu gusukura wakoresha amazi avanzemo vinegre.

Mu gukoresha amakara ushaka kwivura ibyo twagarutseho haruguru, uvanga ikiyiko kimwe kugeza kuri 2 by’ifu y’amakara mu mazi make, nk’ikirahuri, hanyuma ukanywesha uwangijwe.

Impiswi:

Amakara na none ni umuti w’agatangaza ku mpiswi.
Urugero twatanga, ni nk’igihe impiswi yakomotse kuri kolera, ku muntu mukuru ni ugukoresha ibiyiko 2 by’ifu y’amakara ku munsi, ariko hakiyongereyeho ibindi biyiko 2 by’iyo fu uha umurwayi uko amaze kwituma.

Kwita cyane ku mwuma ugaragarira mu kugira inyota, umunwa wumagaye, inkari zitarekuye neza (zahinduye ibara), gukanyarara k’uruhu no kutamera neza kw’igihanga iyo ari uruhinja:

Mu gihe umurwayi afite umwuma, ni ukunywa litiro y’amazi y’ibimera cyangwa ay’umuceri wongeyemo akayiko gato k’umunyu. Ni ukugenda anywaho duke duke buri minota 5, n’ubwo yaba ari kuruka, kugeza ubwo azaba ari kwihagarika inkari nk’izisanzwe, zitari iz’uburwayi. .

Iseseme no kuruka:

Na none amakara ni umuti utangaje ku iseseme no kuruka. Ni ugukoresha igipimo ngenderwaho ku muntu mukuru, ni ukuvuga hagati y’ikiyiko 1 na 2 cy’ifu y’amakara wavanze muri ½ cy’ikirahuri cy’amazi, ukajya ubikorera umurwayi uko amaze kuruka. Ku mwana, ni ugukoresha icya kabiri cy’icyo gipimo. Iyo arutse ayo makara, ni uguhita umunywesha ibindi ako kanya. Iyo amaze kunywa uwo muti, uhita umunywesha ikindi kirahuri cy’amazi yonyine.

Imyuka yo mu mara (ishobora gutera gusuragura) no kubyimagirana inda:

Amakara akemura icyo kibazo. Urugero ni hagati y’ikiyiko 1 na 2 by’ifu y’amakara muri ½ cy’ikirahuri cy’amazi umurwayi akajya abinywa mu gihe ashatse cyose

Uburwayi bw’amaso n’amatwi:

Uburwayi bw’amaso n’amatwi bushobora kuvurwa hakoreshejwe guhomeraho amakara. Ni ukubishyira ku jisho cyangwa ku gutwi kurwaye ukabirekeraho nibura amasaha 4 cyangwa ijoro ryose niba wabishyizeho nimugoroba. Iyo amakara akoreshejwe hifashishijwe n’ubushyuhe (nko gukoresha amazi ashyushye) biyongerera ubushobozi mu gukiza.

Uburwayi bw’uruhu n’ubwo mu ngingo hiniro (articulations):

Ubwo na bwo bushobora kuvurwa no gupfukiraho amakara. Ni ukubirekeraho amasaha make cyangwa ijoro ryose niba wabikoze nimugoroba.

Iyo warumwe n’inzuki, igitagangurirwa n’utundi dusimba:

Ukimara kurumwa n’uruyuki rumwe gusa, cyangwa ugira ngo ucubye uburibwe bwatewe no kurumwa n’umubu, intozi, ikirondwe cyangwa iyo bita isazi yirabura, ni uguhita uhomera amakara aho rwarumye. Iyo uruyuki rwatumye ubyimbagana, ni uguhinduranya ibyo wapfukiyeho buri minota 10, mu gihe cy’isaha. Hanyuma ukabirekeraho bikaharangiza amasaha 8 cyangwa se kuzageza igihe uburibwe no kubyimbagana birangirira. Niba warumwe n’inzuki nyinshi icyarimwe, cyangwa igitagangurirwa gifite ubumara, sikorupiyo cyangwa utundi dusimba dufite ubumara, ni ukugendera ku mabwiriza akurikira :

Guhita usukura aho hantu harumwe ukoresheje kuhogesha amazi menshi avanze n’isabune.
Gutumbika igice cy’umubiri cyarumwe mu kintu kirimo amazi akonje wavanzemo amakara, umurwayi akarangizamo hagati y’iminota 30 n’isaha. Igipimo ni ½ cy’itasi y’ifu y’amakara muri litiro 8 z’amazi.
Guhomeraho urwondo rw’amakara wakoze wifashishije utuzi

Kurumwa n’inzoka:

Iyo ubumara bw’inzoka bwinjiye mu mubiri bigaragazwa n’uko mu gihe cy’iminota 10 haba hatangiye kuryana cyane no kubyimbagana.
Ni uguhita rero wogesha aho yarumye amazi menshi avanzemo isabune. Aho iyo nzoka yarumye uhita uhatumbika mu kintu kirimo amazi akonje wavanze n’amakara, mu gihe cy’iminota hagati ya 30 na 60 (isaha 1). Na none urugero ni ½ cy’itasi y’ifu y’amakara muri litiro 8 z’amazi. Noneho ugahita uhomeraho amakara menshi agatwikira neza urugingo rwibasiwe. Ugomba gukora ibishoboka ku buryo bikomeza gutohagira, ukabigeraho ukoresheje gutwikirizaho ikintu gikoze muri plastike (isashe, …). Na none ukajya ubisimbuza ibindi buri minota hagati ya 10 na 15 kugeza ubwo ububyimbagane n’uburibwe birangirira.

Na none kandi wamuha amakara yo kunywa. Ni ukumunywesha ibiyiko 2 muri ½ cy’ikirahuri cy’amazi, buri masaha 2, ukabikora inshuro 3. Noneho ugakoresha urugero rungana n’akayiko gato 1 buri masaha 4, ibyo bigakorwa mu gihe cy’amasaha 24 (umunsi wose). Buri gihe umunywesheje ayo makara, ugomba guhita umuha n’ibirahuri 2 by’amazi yonyine akabinywa.

Iyo uruhu rw’uruhinja rufite ibara ry’umuhondo bitewe n’indurwe nyinshi iri mu maraso:

Icyo gihe waha uwo mwana urugero rungana n’akayiko gato k’ifu y’amakara wafunguje amazi ahagije ukabimuhesha bibéron. Ukabimukorera buri masaha 2 cyangwa 3. Uwo mwana agomba kandi kwambikwa ubusa, akoteshwa izuba, mu masaha abanziriza saa yine za mu gitondo na nyuma ya saa cyenda z’umugoroba, ukirinda kubikora igihe cy’amanywa igihe haba hashyushye cyane kugira ngo ritamubabura. Mu gihe bikorwa, ni ugupfuka umwana mu maso kugira ngo imirasire y’izuba itangiriza amaso ye. Gukomeza uwo muti kugeza bikemutse.

Indwara y’umwijima n’impyiko:

Amakara ashobora kugirira umumaro abarwaye indwara z’umwijima n’impyiko cyangwa iyo izo nyama zihora zikorana intege nke mu buryo bwa twibanire. Ni ukunywa amakara kugira ngo bibuze uburozi gukomeza kwirundanyiriza mu mubiri. Guhomera amakara menshi mu mugongo hagati ku bigendanye n’uburwayi bw’impyiko, cyangwa ukayahomera ku nda mu gihe ari uburwayi bw’umwijima.

Uburibwe bwo mu menyo cyangwa uburwayi bw’inshinya:

Ukora urwondo rw’amakara wakoreshejemo utuzi duke, ugakubisha ako kondo mu menyo n’inshinya birwaye. Ubirekeramo ijoro ryose, mu gitondo ukiyunyuguza. Iyo uribwa mu menyo, gushyira ka kondo k’amakara ku gatambaro ugasanzagiza neza, ukazinga neza ako gatambaro kakaba nk’impirike y’igiti, hanyuma ukagashyira mu kanwa ukakajundika mu itama, ahegereye amenyo arwaye.

Ubwo buryo bwo kuvurisha amakara rero bushobora gukoreshwa ku ndwara zitandukanye, harimo n’izo tutavuze, nko ku muntu uhumeka umwuka unuka, uburwayi bwo mu muhogo (kurinywa), cyangwa na none iyo warumwe n’ivubi n’utundi dusimba, wababutse ku ruhu bitewe n’ibimera bifite ubumara, uburwayi bw’uruhu, n’ibindi. (Icyo gihe ni uguhomera ku mubiri inyuma).

NB: Niba ufite ibimenyetso by’uburwati runaka, usabwa kwihutira kujya ku ivuriro rikwegereye kuko biba byiza kurushaho kuvurwa wabanje gupimwa hakamenyekana ucyo urwaye kuruta kwivura kandi nta wagupimye ngo umenye icyo urwaye.

Related posts