Abaturage b’i Huro muri Gakenke basabwe basabwe kuhabungabunga no kuhitaho mu rwego rwo gusigasira amateka hafite, ndetse no kuhabyaza amafaranga.
I Huro ni Murenge wa Muhondo, mu Kagari ka Huro, mu Mudugudu wa Rubona, mu karere ka Gakenke, ahantu habumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda.
Ibitabo by’amateka n’inkuru zayo bigaragaza ko Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana, mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye n’ubwiru mu Rwanda.
Umuganura wabaye imwe mu nzira z’ubwiru, kenshi na kenshi dufata nk’itegeko nshinga ryo mu Rwanda rwo hambere. Ni umwe mu byafatirwagaho ibitaramo nyarwanda, kuko na wo wari ufite umwanya mu bitaramo bitanu byari bikomeye mu Rwanda rwo ha mbere.
Amateka avuga ko Umwami Ruganzu ll Ndoli yageze ahitwa i Kayenzi ka Byumba, mu karere ka Rulindo kwa Nyirasenge Nyabunyana, aho umukurambere w’Umumbogo yafashe urugendo asanga umwami aho i Kayenzi aho yari kwa Nyirasenge yanateye ibiti birindwi, ahiswe Biti by’Imana ku mpinga ya Ruganga.
Umwami Ruganzu ngo akimara gutera ibyo biti yatereye amaso i Huro yibuka ko ariho hamuganuzaga, ngo byaramubabaje abonye ko bakeneye imvura, ahita ajya ahitwa i Busigi gushaka abavubyi ngo batange imvura i Huro, anahagira igicumbi cy’ikusanyirizo ry’imbuto zizajya zikoreshwa mu muganura.
Ntagwabira Andre, Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe amateka ashingiye ku bisigaratongo, asobanura ko umuganura wari ipfundo ry’ubumwe bw’abanyarwanda kuko wahuzaga abayobozi ku rwego rw’igihugu, kuko babigiragamo uruhare.
Ati “Ibwami batanganga amasuka y’imiryango akaza hano i Huro bagahinga imbuto ariko sizo zakoreshwaga zonyine, hari n’izindi zavaga ahantu hatandukanye mu Rwanda… Imbuto zakusanyirijwe hano i Huro ni zo zajyaga Ibwami zigakora umuhango w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu.”
Yasobanuye ko bitewe n’uko aho i Huro hakusanyirizwaga imbuto zose zizakoreshwaga mu muganura, haje kuva imvugo yamamaye mu banyarwanda igira iti “Ihuriro ni i Huro.”
Uwiringiyimana Jean Claude, Intebe y’Inteko Yungirije (Umuyobozi w’Ungirije), yabwiye abaturage batuye i Huro haturukaga imbuto zo kwizihiza Umuganura, ko bakwiriye kuhabungabunga kuko habitse amateka akomeye ndetse n’umurage w’Igihugu ukwiriye kubungabungwa.
Ati “Ahantu ndangamurage, ni ibice bifite agaciro gakomeye cyane ku bijyanye n’amateka y’Igihugu ndetse n’umuco, bikaba rero ngombwa kuhabungabunga by’umwihariko. Inyungu ziri mu kubungabunga ahantu ndangamurage, ni uko ari umutungo ukomeye w’Igihugu ukwiriye guhererekanywa mu bisekuru n’ibisekuru. Uwo mutungo, uwo murage nturangirane n’abariho ubu, ahubwo ugakomeza no mu bihe bizaza.”
Uwiringiyimana yavuze ko ahantu nko ku i Huro hari amateka akomeye y’Umunsi w’Umuganura, kuhabungabunga harimo inyungu nyinshi zanabyara amafaranga.
Ati “Ni inyungu zikomeye cyane kuhabungabunga, Ntituhabungabunge gusa ngo tumenye amateka, tunahabungabunge mu buryo bwo kuhabyaza umusaruro, ndetse iryo shoramari rigirire akamaro abaturage ba Muhondo.”
Abaturage batuye i Huro babwiye Kglnews ko basobanukiwe n’uburemere bifite kuba batuye mu gace kakusanyirizwagaho imbuto yavagamo Umuganura, ko biteguye kuhabungabunga ko ariko basaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ngo na bo bibabyarire inyungu.
Uhoraningoga Francois yagize ati “Twifuza ko hano habungabugwa kuko hatuzanira ba mukerarugendo ku buryo natwe bajya baduteza imbere. Nkaha hashobora kubakwa inzu ba mukeraugendo baza kuruhukiramo, nk’umuhanda uherekeza wakagombye gukorwa ku buro imodoka zigenda zisanzuye.”
Yankurije Theresie we avuga ko bagerageza guhangana n’abasibanganya ibimenyetso by’amateka biri aho i Huro.
Ati “Twifuza ko twakorerwa umuhanda uza hano, kuko byatuma n’abaza hano bahagera neza batagowe n’urugendo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yabwiye Umunyamakuru wa Kglnews ko bumva ibitekerezo by’abaturage ko kandi hari ibizakorwa.
Ati “Kiriya kiraro [kiri mu muhanda werekeza i Huro] tuzagikora tugituganye neza, kandi tuzabishobora twifashishije umuganda n’ibiti bya Leta. Uko ubushobozi buzagenda buboneka umuhanda na wo uzatunganywa.”

NSHIMIYIMANA FRANCOIS