Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Sobanukirwa byinshi ku rubuto rwitwa ” Clémentine” rukomeje kuvugisha benshi

Clementine ni urubuto rumeze nk’icunga cyangwa mandarine, ariko akenshi abantu bakunze kurwitiranywa na mandarine, ikaba ifite akamaro kanini ku buzima.

Itandukaniro riri hagati ya “clementine” na mandarine ni uko yo ifite isukari nkeya ugereranyije n’iyo usanga muri mandarine. Ikindi kibitandukanya ni uko mu gutonora, igihu cya “clementine” kivaho ku buryo bworoshye kurusha igihu cya mandarine, kandi yo igira acide nkeya.

Urubuto rwa “clementine” rukungahaye ku mazi na vitamini A, B, C na E. Ibamo kandi imyunyungugu nka “potassium”, “phosphore”, “cuivre”, “fer” na “calcium”.  Uru rubuto rufite akamaro mu kurwanya kanseri nk’iy’igifu, iyo mu muhogo n’iy’umunwa. “Clémentine” irinda indwara zijyanye n’umutima, igabanya uburibwe igihe umugore aba ari mu mihango, igabanya “cholesterol” mbi mu mubiri, irwanya kugira ibinya (imbwa) mu mubiri, yoroshya mu kwituma igihe umuntu yagize impatwe (constipation) kandi ikarinda kwangirika kw’amaso.

Inkomoko y’urubuto rwa “clementine

Mu mwaka wa 182, Umufurere witwa Clément yabangurije icunga kuri mandarine. Icyakomotse muri iryo bangurira, Professor Trabut yahise akita “clémentine”, akitirira uwagikoze.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 n’ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ibiribwa n’ibidukikije (INRA) cyo mu Bufaransa, bwemeje ko ibisigazwa by’icunga byabanguriwe ku rurabo rwa mandarine ari byo byavuyemo “clementine.”Imbuto za “clémentine” zihingwa muri Alijeliya, Espagne, Maroc, Tuniziya, Libani no mu Butariyani, zikaba ziboneka mu masoko hirya no hino ku isi.

Source: Alimentation pages jaunes.

Related posts