Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya ‘ Parkinson’ itera abantu gususumira irimo gufata imbaga nyamwinshi

 

Nk’uko abahanga babigaragaza, basobanura ko iyi ari indwara ‘Parkinson’ ifata igice cy’ubwonko ikaba ku kigero cyo hejuru cyane ifata abantu bakuze. Iyi ndwara ikaba itera gususumira cyangwa se gutitira, Abahanga bavuga ko n’ubwo iyi ndwara ikunda kugaragara mu bantu bakuze gusa n’abakiri mu myaka yo hasi hari abahura nayo. Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko 5% kugeza 10% bafite ubu burwayi baba bafite imyaka 50 y’amavuko kuzamura.

Iyi ndwara igira ibimenyetso byinshi bigenda byiyongera uko nayo ikomeza gukura mu mubiri w’umuntu.

Abahanga berekana ko iyi ndwara igira ibimenyetso nko gutangira kunaniwa kugenda; kunanirwa guhagarara umwanya munini, kwibasirwa n’indwara y’agahinda, kunanirwa gufata mu mutwe, gutangira gusususmira no kunanirwa kuvuga byihuse.

Abahanga bakomeza berekana ibimenyetso bitandukanye byagaragaza ko iyi ndwara yaba yakugezeho harimo gushaka kunyara kenshi kandi bikabije, kunanirwa kwituma ibizwi nka ‘Constipation’, kugira ibibazo ku ruhu no kugira ibibazo mu gusinzira.

Ibimenyetso birakomeza bikagera no kuba watakaza ubushobozi bwo guhumurirwa cyangwa kunukirwa.

Kugeza ubu abenshi bibaza ikiba cyatera iyi ndwara, gusa abahanga kugeza ubu batangaza ko nta mpamvu zitera iyi ndwara, ahubwo ari uruhurirane rw’uturemangingo-sano ndetse n’imibereho umuntu aba abayeho.

Aahanga bakomeza bavuga ko iyo akaremangingo ko mu bwonko kazwi nka ‘Basal ganglia’, iyo kangiritse bituma hashobora kuba imbarutso y’iyi ndwara.

Akenshi bene utu turemangingo two mu bwonko dutanga imisemburo ya ‘dopamine’ iyo rero kangiritse umusemburo katangaga uba mucye bityo n’indwara ikaba yakwiyongera mu mubiri.

Abahanga bavuga ko abarwayi ba ‘Parkinson’ hari uturemangingo twabo tugiye dutandukanye tuba twarangiritse.

Ibyo bigatuma hari n’indi misemburo igabanuka nka ‘norepinephrine’. Uyu musemburo niwo ubasha gufasha umutima gutera ku muvuduko usanzwe.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/ WHO) bugaragaza cyane ibintu byakongerera ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara.

Abahanga basobanura ko ari indwara ushobora gukura mu ruheherekane rw’umuryango mu bigeze kugira iyi ndwara.

Harimo no kuba uhura n’imyuka myinshi ihumanya. Harimo no kuba udakora siporo nabyo bishobora ku kongerera ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara.

Kugeza ubu abaganga batangaza ko nta muti wihariye wari wabonerwa iyi ndwara gusa ubuvuzi kugeza ubu buriho ni uguhangana n’ibimenyetso byayo igira.

Bumwe mu buvuzi butangwa hari ugukangura ubwonko hifashishijwe ibyuma byabugenewe, gufashwa kugenda no kuba hakorwa imirimo ya buri munsi.

Kwita ku buzima bwawe by’umwihariko kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, gusinzira no kuruhuka bihagije no kuba uri ku mwe n’abandi ni zimwe mu nama abaganga batanga mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara yugarije umubare utari mucye.


Indwara ya ‘Parkinson’ ifata cyane ku gice cy’ubwonko, kandi irangwa n’ibimenyetso binyuranye birimo nko kunanirwa kugenda, kuvuga vuba n’ibindi

Related posts