Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Sobanukirwa amakosa akomeye umusore akora mu ntangiro z’ urukundo bigatuma umukobwa abivamo byihuse.

Abasore hari amakosa amwe n’ amwe bakora iyo ari mu ntangiro z’ urukundo bikaba byatuma umukobwa afata umwanzuro wo kubivamo mu gihe umusore asigara yibaza icyabaye rimwe na rimwe agashaka amakosa aho atari.

Dore amwe muri ayo makosa umusore akunze gukora iyo ari mu ntangiro z’ urukundo:

  1. Aza inyuma muri gahunda zawe.

Iyo utitaye ku mwanya n’ agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe. Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw’ abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z’ urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.

  1. Ufite abandi bakobwa benshi utereta

Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine.Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

  1. Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere

Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.

Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

  1. Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

Gusobanukirwa no guha ibyiyumbiro bye bimugaragariza ko wowe na we mubuje koko. Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

Related posts