Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Sky2 aranenga bikomeye Amag The Black baherutse gukorana indirimbo

Sky2 Wabagahe wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, akaba anaherutse kuva mu bitaro kubagwa ijisho yaramaze igihe arwaye, akomeje kugenda anenga Amag The Black baherutse gukorana indirimbo akanga kumufasha kuyimenyekanisha.

Mu kiganiro kinyura ku Isibo Tv kitwa The choice live, Sky2 yagaragaje ko anenga cyane Amag The Black wanze kumufasha kumenyekanisha indirimbo baheruka gukorana bise Nyunguta gusa akaza gutungurwa no kubona yanze kumufasha kuyimenyekanisha. Ni mu gihe Sky2 we avuga ko gukorana na Amag The Black indirimbo, byari mu buryo bwo kumuzura nyuma y’igihe kinini yarazimye mu muziki.

Yagize ati “Tukimara gufata amashusho y’indirimbo, Amag The Black yanyemereye ko agomba kumfasha ibintu byose harimo no kuyimenyekanisha nk’umuvandimwe wange ibintu byose bigende neza. Indirimbo ikimara gusohoka naramuhamagaye mubaza impamvu atashyize ku mbuga ze nkoranyambaga aranyihorera ambwira ko ahuze ngo gusa mukanya araza guha telephone Penzo cg Move arebe ukuntu ayishyiraho.”

Yakomeje agira ati “Bwarakeye nongera kubimwibutsa nabwo biba iby’ubusa, mpita mwandikira ubutumwa ndamubwira nti uzabyihorere. Mu minsi mike naje gukorera ikiganiro na Irene byose mpita mbivuga mbashyira hanze, Amag ahita ampamagara yivamo ambwira ko Bahati Makacha ari we wamubujije kuba yayimenyekanisha.”

Sky2 avuga ko yakomeje kumugora byakongeraho ko yari yififtiye ibibazo by’uko agomba kujya kwa muganga kuba yabagwa ijisho, yahise amureka yishyirira hanze indi ndirimbo nshya yise Agatambaro.

Gusa Sky2 avuga ko yishimira aho indirimbo igeze kuko ntabwo yigeze agira umwanya wo kuba yayimenyekanisha cyane kuko yahise ajya mu bibazo byo kujya kwa muganga gusa avuga ko nk’umuntu bakoranye indirimbo iyo aza kumufasha kuyimenyekanisha indirimbo iba imaze kugera kure kuruta aho igeze ubu.

 

Related posts