Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Simba Day2024: APR FC nshya iburamo batatu irabarizwa muri Tanzania

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC irimo abakinnyi bose bashya yamaze kugera mu gihugu cya Tanzania aho yagiye isize abakinnyi 3 ari bo Apam Assongwe Bemol, Nshimirimana Ismaïl Pitchou na Kwitonda Alain Bacca.

Iyi kipe yagiye muri Tanzania aho ifitanye umukino na Simba SC mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka uzwi nka “Simba Day” uzaba ku wa Gatandatu taliki ya 3 Nyakanga 2024.

Mu bakinnyi bazifashishwa kuri uwo mukino, Umurundi, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Umunya-Cameroun Bemol Apam Assongwe n’Umunyarwanda, Kwitonda Alain Bacca ntibarimo. Aba kandi ibyabo bikomeje kuyoberana kuko bigaragara ko nta cyumba bagifite mu mishinga ya APR FC kuva Umunya-Sérbie, Darko Novic yafata akazi ko gutoza muri iyi kipe yambara Umukara n’Umweru.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yahagurutse imaze gukora imyitozo ya nyuma, aho abakinnyi batatu bashya yakiriye ari bo Mahamadou Lamine Bah, Nwobodo Chidiebere na Godwin Odibo bagaragaye bitozanya n’abandi.

Aba bakinnyi bashya: Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali, Nwobodo Chidiebere Johnson na Odibo Godwin bombi bakomoka muri Nigeria bongewemo mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ihatana byo ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Kanama 2024, ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri n’Iminota 30 [6:30PM]. Ni umukino wakaniwe cyane kuko amatike y’imyanya ibihumbi 60 yo muri Stade Nkuru ya Tanzania yitiriwe Benjamin Mkapa, yaguzwe akarangira mbere ho iminsi itatu.

Chidiebere mu bajyanye na APR FC

Related posts