Si indirimbo gusa! La Rose yatangije gahunda nshya yo gufasha Abanyarwanda kumenya ubuzima bwo hanze

 

Umuhanzi nyarwanda uba muri Norvège, Roseline Tuyishimire, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka La Rose, yatangije gahunda nshya anyuzamo ubutumwa abinyujije kuri YouTube.

Ni gahunda yise iy’”urugendo rwo gutembera Isi,” aho agenda agaragaza ahantu hatandukanye ku migabane y’Isi, cyane cyane i Burayi, abinyujije mu mashusho no mu bisobanuro byimbitse ku mico yaho ndetse n’ubuzima bw’abantu bahatuye.

Iyi gahunda yayitangije ashingiye kuri Moment Lab Studio, studio ye nshya iherereye i Burayi, ikora ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho ku rwego mpuzamahanga.

La Rose avuga ko yifuje gukoresha iyo studio mu gutanga ubumenyi ku Banyarwanda, by’umwihariko abifuza kujya cyangwa gutura ku mugabane w’u Burayi.

Avuga ko buri rugendo azajya agira, azajya arufatiramo amashusho agaragaza imibereho y’abaturage baho, ndetse akanaganira n’abahatuye kugira ngo basangize Abanyarwanda uko ubuzima bwo hanze buteye.

Yagize ati “Nzajya nganiriza abantu bahatuye batubwire uko ubuzima bwaho bumeze, bityo Abanyarwanda babashe gusobanukirwa neza uko ibintu byifashe.”

La Rose yemeza ko iyi gahunda izanafasha abamaze kugera i Burayi cyangwa abateganya kujyayo, kumva no kwitegura ubuzima bushya bahuriramo. Yongeraho kandi ko atazagarukira gusa ku ngendo zo mu Burayi, ahubwo azanakomeza gutembera no mu bindi bice by’Isi azajya ageramo.

Nubwo uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake yinjiye muri ibi bikorwa bishya, La Rose aracyakomeje n’inshingano ze nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ye aheruka gusohora ni Kimbilio, yakoranye n’umuhanzi Gaby Kamanzi.

Muri rusange, La Rose azwi mu bihangano birimo Mpeka, Gushima, Urwana Intambara Nziza, n’izindi yakoranye n’abahanzi nka Serge Iyamuremye na Daniel Ngarukiye.

 

La Rose yatangije gahunda nshya yo gufasha Abanyarwanda kumenya ubuzima bwo hanze, dore bimwe mu biganiro yagiye akora

 

Ubusanzwe La Rose ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

 

Reba zimwe mu indirimbo yagiye akora

 

More From Author

Muhanga:Uko umuyobozi w’ ishuri y’ akundaga gukorakora abanyeshuri b’ abakobwa ndetse akabasoma ku gahato!