Imodoka itwara abagenzi yagonze ipoto ubwo yari geze mu karere ka Muhanga , yari irimo abantu bari bagiye mu bukwe mu karere ka Rubavu 11 barakomereka , bivugwa ko umushoferi agatotsi kari kamutwaye.
Ni impamvu yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, ubwo iyi modoka yavaga mu karere ka Nyanza ,yarenze umuhanda ubwo yari geze mu Mujyi wa Muhanga, mu kagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyambabuye mu karere ka Muhanga , abantu 11 bahise bakomereka batatu muri bo bahita bihutanywa kwa muganga.
Amakuru agera kuri Kglnews abantu bari bari muri iyo modoka bavuga ko umushoferi wari ubatwaye yari yafashwe n’ ibitotsi bituma ata umuhanda ubundi akisanga yagonze ipoto y’ amashanyarazi.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu Muhanda , yavuze ko amakuru y’ iyi mpanuka yayamenya gusa ko ishobora kuba yatewe n’ uburangare bw’ uwari utwaye iyi modoka.
Avuga ko muri iyi mpanuka abantu batatu bakomeretse bikabije bahise bihutanywa kwa muganga kwitabwaho n’ abaganga, abandi 8 bakomeretse byoroheje kuko bahise bakomeza urugendo. Ati” Abakomeretse batatu bari muri iyo modoka bahise bajyanwa kwa muganga kwitabwaho n’ abaganga ku bitaro bya Kabgayi ,abandi umunani bagize udusebe duto no guhungabana bakomeje urugendo hamwe n’ abandi”
Muri iyi minsi Abanyarwanda bari mu bihe by’ iminsi mikuru,aho Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, bakagendera kure gutwara bananiwe kuko ibitotsi bishobora kuba intarandoro y’ impanuka ikomeye.