Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Shaddyboo akomeje ku babaza abagabo bo mu Rwanda noneho reba ibyo akoze .

Shaddyboo n’ umukunzi we

Umwe mu bagore bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda , ndetse no hanze yarwo Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, akomeje ku babaza igitsina gabo nyuma y’ uko akomeje kugaragazako aryohewe n’ urukundo rushya ariguhabwa n’ umusore witwa Manzi Jeannot.

Aba bombi bamaze igihe bagarahaza ko bari mu munyenga w’ urukundo ndetse uyu mugore ntasiba kugaragaza ko urukundo rw’ ubuzima bwe yaruhariye uyu musore.

Uyu mugore ufite abana babiri ntabwo akunze guhisha amarangamutima ye ku wo akunda yahamijeko aramutse yanditse igitabo kivuga kubuzima bwe izina ry’ uyu mukunzi we mushya ryagarukamo inshuro biliyoni.

Shadboo abwira Manzi yagize ati“ Nanditse inkuru y’ ubuzima bwanjye ntuzatungurwe izina ryawe rigaragayemo inshuro miliyari“. Yakomeje agira ati“ Kandi buri igihe ni wowe mpitamo“.

Shadboo ni umugore w’ abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh , umugabo uzwi mugutunganya amashusho hano mu Rwanda.

Shadboo kuva yatandukana n’ umugabo babyaranye yagiye avugwa mu rukundo n’ abasore batandukanye ariko akirinda kubyemeza kuri ubu ntagisiba kugaragaza ko aryohewe n’ urukundo n’ uyu musore avuga ko yihebeye.

Related posts