Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler  ba Paris Saint-Germain  byamaze kumenyekana itariki bazasesekarira mu Rwanda.

Keylor Navas gets a standing ovation on his return to Madrid - AS.com
abakinnyi 3 bategerejwe i kigali
5,667 Julian Draxler Psg Photos and Premium High Res Pictures - Getty Images

Urwanda rukomeje kwandika amateka mugukurura ba mukerarugendo binyuze mumasezerano visit-Rwanda rufitanye n’ikipe ya Paris Saint-Germain. Kuva amasezerano yasinywa Ukuboza 2019 nubwambere abakinnyi ba PSG bagiye gusura urwanda. Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler biteganyijwe ko bazagera kubutaka bw`Urwanda kuwagatandatu tariki 30 Mata 2022.

Nyuma yumuhango wo kwita izina ingagi abakinnyi bibihangage kwisi yose ba PSG, ubu byamaze kuba impamo ko bishimiye kuza m’Urwanda gusura pariki y’igihugu y’ibirunga nkuko byavuzwe na Sergio Ramos kumashusho yagaragaye kurubuga rwa twitter.

Sergio Ramos ati:

“Niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri pariki y’igihugu y’ibirunga”

Aba bakinnyi uko ari 3 bose bishimiye gusura Urwanda nyuma yumukino PSG ihura na Strasbourg bakihera ijisho ibyiza bitatse urwimisozi igihumbi, umuco uranga Urwanda nabarutuye ndetse ninyamaswa bituye muri parike zigihugu cy’ Urwanda.

Related posts